IBANGA RY'UBUZIMA: Ugomba kwirwanirira ku giti cyawe
Abantu bamwe barwanira ibyo bari bamenyereye kugirango babigumane, abandi bakarwanira ibyo bashaka kugeraho, abandi barwanira urukundo.
Hari abarwanira icyubahiro, hari abarwanira ikuzo, hari abarwanira imibereho yabo, abandi bakarwanira kwishyira no kwizana kwabo.
Hari abarwanira abana babo, gusa ibyo turwanira byose urufunguzo rwo kugirango dutsinde nuko tubashaka kugenzura amarangamutima yacu, tukarwanisha uburyo busonutse, tukanaguma mu murongo muzima kandi nyawo.
Icyo turwanira cyose tujye tumenya ko hari igiciro tugomba kwishyura cyangwa igitambo tugomba gutamba.
Ibyo twarwanira byose, tujye twitoza kuba intwari z’ubuzima bwacu.
Abantu nibagufasha ni byiza, nibatagufasha ntukavuge ngo abantu ni babi ntibagufasha, ugomba kumenya ko ari wowe ugomba kwirwanirira.
Kora cyane ugerageze kugera ku ntego zawe, uko uzagenda ugera mu nzego niko uzabona abantu bagenda bakwemera, bakubaha, banagukunda bitewe n’ibikorwa byawe.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










