IBANGA RY’UBUZIMA: Isi ntabwo ijya yita ku biri kwangirika mu buzima bwawe
Muri ubu buzima iyo witaye kubantu cyane, birangira babaye nk’ibigirwamana byawe, kuburyo ubabura ukabura amahoro mu buzima bwawe, iyo rero babimenye birangira bamwe bakugize igikoresho cyabo.
Mu buzima gukora neza ibikureba bikubakira agaciro ku bakureba, ariko kwita ku bitakureba byangiza n’abandi bakakwambura icyubahiro ugombwa.
Isi ntabwo ijya yita ku biri kwangirika mu buzima bwawe, ntabwo rero ukwiye kwicara ngo urebere uvuga ngo ntakindi wakora, kubera ko gutsindwa ni wowe bigiraho ingaruka gusa.
Ibirwanya umuntu biri munguni zose z’ubuzima, rero wicika intege wumve ko ntacyo wageraho cyangwa ntacyo wakora, komeza urwane ugerageze, n’abandi ubona bafite ibyiza wifuza kugeraho nabo banyuze mu bivunanye nk’ibyo uri gutinya ubu.
Imbaraga z'ibyo ufite ntabwo arizo zitsinda urugamba rw'abo muhanganye, ahubwo ubwenge ufite iyo ubukoresheje neza nibyo biguha intsinzi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










