IBANGA RY’UBUZIMA: Umuntu wahuye n’intare ntabwo akwiye gutinya intama
Amaso yabonye mu maso h’intare ntabwo atinya mu maso h’intama, cyangwa umuntu wahuye n’intare ntabwo akwiye gutinya intama.
Impamvu y'ibi ni ukukwibutsa ibintu wanyuzemo byari bikomeye cyane, wumvaga utari burenze icyo gihe bitaguhitanye, byibuke neza ukuntu byari biguteye ubwoba.
Ariko byararangiye ubuzima burakomeza, kubera iki waterwa ubwoba n’ibyo uri kunyuramo uyu munsi bidahwanye na byabindi wanyuzemo?
Niba rero hari ibyo wanyuzemo byari bikomeye kurusha ibyo uri kunyuramo ntukwiye kugira ubwoba bwabyo, ukwiye gushikama, ugakomera, kuko ibyo wanyuzemo nibyo byari bikomeye.
Abantu bahuye n’ibintu bikanganye ntabwo bakangwa n’utuntu duto duto tuje mu nzira ze.
Imbaraga nyazo ntabwo zipimirwa mu gusakuza, ahubwo gutuza cyangwa guceceka ariko ucecekeye mu kwigirira icyizere ko ibintu bigomba kugenda neza byanze bikunze, uratsinda.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










