Dore amagambo 6 magufi yagufasha kugira umurava mu buzima

Feb 12, 2024 - 14:31
Feb 12, 2024 - 14:31
 1
Dore amagambo 6 magufi yagufasha kugira umurava mu buzima

1. Icyubahiro gikomeye mu buzima ntabwo kigaragarira mu kutagwa hasi, ahubwo kigaragarira mu kubyuka igihe cyose tuguye.

2. Ejo hazaza ni ah'abizera ubwiza bw'inzozi zabo ntabwo ari abahora mu maganya n’abavuga ko badafite gahunda yo gutekereza iby’ahazaza.

3. Umwijima ntushobora kwirukana umwijima, umucyo niwo ushobora gukora ibyo. Urwango ntirushobora kwirukana urwango, urukundo rwonyine ni rwo rushobora kubikora.

Niba hari uwo wanga ntabwo urwango umwanga arirwo ruzazana amahoro muri wowe, ukwiriye kumukunda uko byagenda kose.

Ikindi kandi urwango rubera umutwaro nyiri kurwikorera mu gihe uwangwa we aba yibereye mu mahoro, bikaba akarusho iyo atazi ko yangwa.

4. Mu bihe byumwijima niho tugomba kwibanda kugirango tubone urumuri, ntitugapfe guhunga gutyo gusa ngo duhungane n’uwo mwijima, ahubwo jya utegerereza muri uwo mwijima niho hazagutera umuhate wo gushaka urumuri.

5. Ntugakunde kujya ahantu gusa hari inzira ishobora kukuganisha aho ushobora kujya, ahubwo ushobora kujya ahatari inzira wowe ubwawe ugasiga uhaciye inzira, icyo gihe uzitwa n’intwari.

Abantu dukunda kugendera mubyo abandi bakoze kandi natwe twifitemo ubushobozi bwo gukora ibyacu.

6. Ba wowe wa nyawe kuko abandi bose wifuza kuba nkabo bamaze gufatwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow