IBANGA RY'UBUZIMA: Ibintu 5 ukwiye kureka gutegereza ku bantu

Ni kamere muntu kugira ibyo ushobora kwitega mu bantu ariko rimwe na rimwe hari ibyo tuba twiteze bidashoboka rwose kandi ibi bishobora kutugeza ku mubabaro.

May 10, 2024 - 17:48
May 13, 2024 - 16:50
 7
IBANGA RY'UBUZIMA: Ibintu 5 ukwiye kureka gutegereza ku bantu

1. REKA GUTEGEREZA KO ABANTU BAZAZA MU BUZIMA BWAWE BATAGIRA AMAKOSA 

Ntugomba kwitega ko abantu muzahura batagira inenge mugihe wowe ubwawe ugira inenge. Nta muntu utunganye ubaho rwose Ntugacireho iteka abandi ahubwo ujye ushishoza maze uwo ubonyeho inenge umufashe kuyakira cyangwa kugira umuhate wo kuyihindura utamuhutaje kuko nawe nturi shyashya.

2. REKA GUTEGEREZA KO ABANTU BAZAHORA BARWANA URUGAMBA RWAWE

Kubera ko ari inshuti zawe ntabwo ari urwitwazo rwo kwitega ko bazahora barwana intambara zawe. Inshuti zawe nazo zifite intambara zazo bwite zirwana kandi byaba ari bibi cyane uhora witeze ko bazarwana intambara zawe mugihe wowe utabafasha kurwana izabo. Bashobora kugufasha mugihe babishoboye ariko ntugomba guhora witeze ko bazahakubera igihe cyose. Wige gutinyuka no kurwana intambara zawe.

3. REKA GUTEGEREZA KO ABANTU BAZAGIRA IBITEKEREZO BIMWE N’IBYAWE

Abantu bamwe bizera ko ibitekerezo byabo ku bintu runaka buri gihe aba ari byiza kandi bakumva ko abo badahuje ibitekerezo atari abanyabwenge. Ibi ni bibi rwose kandi ntibyemewe. Umuntu wese afite uburenganzira bwo kugira igitekerezo gitandukanye n'icy'undi kandi nibyo bituma buri wese yihariye.

Reka kurebera hasi abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n'ibyawe ahubwo wishimire ko musangizanya ibitekerezo .

4. REKA GUTEGEREZA KO ABANTU BOSE BAZAKUBONAMO IBYIZA GUSA

Kuba uri mwiza kandi ukunda gutanga no gufasha abandi ntibisobanura ko ugomba kwitega ko abantu bose bazabona ko ibyo ukora ari byiza, hari n'abatazabyishimira cyangwa se babibone nko kwiyemera no kwigaragaza.

Iyo ufasha abandi biba byiza iyo ubikoze nta nyiturano utegereje  kugirango udatenguhwa. Wige gutanga udategereje ikintu icyo ari cyo cyose.

5. REKA GUTEGEREZA KO ABANTU BOSE BAZAMENEYA UKO WIYUMVA

Ugomba kwiga kuvuga uko wiyumva aho gutegereza ko abantu bose bagukikije bazamenya uko wiyumva igihe cyose. wikwibeshya ko abantu bakuzi neza kuko mumaranye igihe cyangwa se muziranye ngo wumve ko bashobora gusoma intekerezo zawe.

Wige gusobanukirwa neza n’ibyo ushaka n’uburyo wiyumva, nushaka ko abandi babimenya ubibabwire kuko wirimo umwenda w’ubuzima bwawe nta n'undi wakumenya nkawe ubwawe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow