IBANGA RY'UBUZIMA: Umunyabwenge amenya ko ikosa ari ishuri, atari igihano.

Mu buzima bwa muntu, nta waba intungane burigihe. Twese tugenda mu nzira irimo kugerageza, kwiga, rimwe na rimwe tugakora amakosa. Ariko ikibazo gikomeye si ugukora ikosa, ahubwo ni uko twitwara igihe rimaze kuba. Abantu benshi batinya kwemera amakosa yabo, bakabihisha, bakitwaza impamvu nyinshi cyangwa bakabigereka ku bandi. Icyo batamenya ni uko kwemera ikosa atari ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ari ikiranga ubwenge, ubutwari n’ubumuntu.

Jan 28, 2026 - 09:22
Jan 28, 2026 - 09:24
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Umunyabwenge amenya ko ikosa ari ishuri, atari igihano.

Kwemera amakosa ni indorerwamo igaragaza uko umutima w’umuntu uteye. Ni intangiriro yo kwiyubaka, yo kwigira ku byabaye, no gutangira urugendo rushya rurimo gukura no gukomera.

  Kwemera ikosa si ugutsindwa, ni ugutangiza urugendo rugana ku ntsinzi. Umunyabwenge amenya ko ikosa ari ishuri, atari igihano. Uryemeye aryigiramo, akikosora, agakomeza urugendo.

  Utemera amakosa ye ayongerera imbaraga; uyemera arayagabanya. Iyo duhisha amakosa, atuyobora mu mwijima. Iyo tuyemeye, tubona urumuri rutwereka inzira yo kuyakosora.

  Ubutwari si ukutagwa, ni kwemera ko waguye ukabyuka. Abantu bakomeye si abatagira amakosa, ni abemera ko bayakoze bakikosora.

  Kwemera ikosa bisana icyizere kurusha kwitwaza impamvu nyinshi. Ijambo rimwe rivuye ku mutima “naribeshye” rishobora kubaka icyizere cyari cyarasenyutse.

  Umutima wemera amakosa urakura; uwiyemera ntukura. Kwicisha bugufi bituma ubumenyi bwiyongera, naho kwiyemera bigafunga amarembo yo kwiga.

  Ikosa ryemerewe igihe rihinduka amasomo; irihishwe rihinduka umuzigo. Iyo uhuye n’ikosa ukarireba mu maso, rirakwigisha.

  Kwemera amakosa ni intambwe ya mbere yo kwisobanura no kwisubiza icyubahiro. Abantu bubaha uwemera ukuri kurusha uwigira intungane itabaho.

Mu gusoza, kwemera amakosa si iherezo ry’urugendo, ahubwo ni intangiriro y’impinduka nziza. Ni umwanzuro uva ku mutima wicisha bugufi, wemera ko wibeshye ariko ukanga kuguma aho ikosa ryagusize. Umuntu wemera amakosa ye aba afunguye amarembo yo kwiga, yo gusana umubano, no kwiyubakira ejo hazaza heza kurushaho.

Iyo twigize umuco wo kwemera amakosa, duhinduka abantu b’inyangamugayo, bubaha ukuri, kandi bubahwa n’abandi.

Amakosa ntiyadusobanura burundu, ahubwo uko tuyitwaraho ni byo bitwerekana. Nihagira aho tugwa, twemere ko twaguye, twige icyatugushije, maze twiyemeze kongera guhaguruka dushakamye.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow