IBANGA RY’UBUZIMA: Igihe cyose urenze imipaka y'ibyo ushinzwe ubuza abandi amahoro
1. Ntugakunde kwibuka uwakomerekeje umutima wawe ahubwo iteka uzajye uhoza k'umutima uwakwigishije kubana n'umutima ukomeretse.
2. Ibiturwanya n'ibiremwa ariko icyiza kurushaho nuko uturwanirira ari umuremyi wa byose.
3. Aho guta amafaranga yawe ugura Inzira k'umuntu udashaka no kuyiguha uzagure bote unyure ahandi hashoboka.
4. Umuntu wese muri twe no muri sosiyete afite umupaka w'ibyo ashinzwe n'ibyo adashinzwe. Igihe cyose urenze imipaka y'ibyo ushinzwe ubuza abandi amahoro. Ukwiye kumenya ibikureba n'ibitakureba.
5. Iyo wanze kwemera amakosa yawe, ubuza abandi amahoro nawe kandi ukayibuza kuko uba wubatse urukuta hagati yanyu. Ujye wemera gukosorwa igihe wakoze nabi.
What's Your Reaction?










