Ibintu 15 byambere Amafaranga adashobora kugura

Hari ubwo twibwira ko amafaranga yakora ikintu cyose ariko hari aho atagira icyo amara, muri iri Banga ry'Ubuzima reka tuvuge ku cyizere ariko tunagaruke no ku bintu amafaranga adashobora kugura.

Nov 30, 2023 - 12:46
Dec 2, 2023 - 14:03
 0
Ibintu 15 byambere Amafaranga adashobora kugura

Ntuzigere ubabazwa ko inshuti yawe cyangwa uwo wizeraga akubeshye ahubwo uzazabazwe nuko utakibashije gukomeza kumwizera.

Ntuzigere wizera umuntu ukubwira ko atikunda hanyuma kandi akakubwira ko agukunda, …… Hariho imvugo nyafurika ivuga ngo: Witondere umuntu wambaye ubusa uguhaye ishati.

Ibintu 15 byambere Amafaranga adashobora kugura

Igihe. Ibyishimo. Amahoro yo mu mutima. Ubunyangamugayo. Urukundo. Imiterere. Imico. Ubuzima. Kubaha. Imyitwarire. Kwizera. kwihangana. Icyiciro. Ubwenge rusange. Icyubahiro.

Ntuzigere utinya kwizera ejo hazaza hatazwi mu gihe ufite Imana izwi cyangwa mu gihe ufite Imana wamenye.

Icyizere n’inkindorerwamo, indorerwamo iyo imenetse ushobora kwifashisha kamwe mu bumene bwayo ariko n’ubundi uguma ubona ko yamenetse uko byagenda kose.

Ubucuti bwubakiye kubintu bibiri; Kubaha no kwizera. Ibi bintu byombi bigomba kuba bihari. Kandi bigomba kuba magirirane. Ushobora kubaha umuntu, ariko niba utamufitiye icyizere, ubucuti buzasenyuka.

Nta n'umwe muri twe uzi ibizaba no ku munota ukurikira, nyamara turacyakomeza. Kubera ko twizeye. Kubera ko dufite kwizera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow