IBANGA RY’UBUZIMA: Amahirwe abyinana n’abo asanze kurubyiniro
Abantu nibakubwira ko udakwiye kubera umuntu mwiza buri wese, uzabasubize ko ukwiriye kuba umuntu mwiza, niba abandi batabiha agaciro icyo ni ikibazo cyabo si icyawe.
Nubona abantu batagukunda kubera ko babona uburyo abandi bagukunda, ibyo ujye ubyirengagiza kubera ko iyo ni intambara barwana kugiti cyabo ntabwo ari intamabara yawe.
Ntabwo ari buri umwe wese uzakugaburira mu gihe nta kintu ufite, rero ujye usa nabi ushaka icyo kurya niyo baguseka aho gusa neza kandi ushonje.
Ujye ukoresha umwanya wawe wose neza kuko amahirwe abyinana n’abo asanze kurubyiniro.
Ntuganike n’ubuzima kuko ibintu birahinduka, ibuka neza ukiri umwana wariraga kugirango bagutabare none umaze gukura uraseka kugirango ujijishe abantu ko ntakibazo ufite.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










