IBANGA RY’UBUZIMA: Ibi ni ingenzi cyane mu buzima
Mu gihe sekibi akomeje kukubwira guhanga amaso ku hahise , hari ikintu kidasanzwe mu hazaza aba adashaka ko uzabona cyangwa ugeraho.
Usanga akwibutsa amakosa yawe wakoze ashaka kugushyira hasi, ariko ukwiye kumenya ko utari uwo ahahise ahubwo urimo urarwana n’ahazaza.
Ntushobora gusubira inyuma ngo uhindure itangiriro ariko ushobora gutangirira aho uri ugahindura iherezo.
Ujye umenya ko nta muto ku buryo atakuyobora kandi n'umuntu mukuru nawe ashobora kukuyobya. Ntugapfe kugira uwo usuzugura ariko kandi mu kwizera umuntu bitewe nuko ari genza gake.
Ujye ukora cyane kugirango abakwise imbwa batazabona umoka. Ntugahe urwaho abakwifuriza ibibi, ahubwo kora cyane kugirango bya bibi bakwifuriza bitazakubaho.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










