IBANGA RY’UBUZIMA: Ujye uhora wibuka ibi mu buzima bwawe
Abantu barahinduka , urukundo rukababaza, inshuti ziragusiga, ibintu bishobora kuzamba ariko ntukumve ko iteka ruri rubanza uzishoramo ushobora kurutsinda, ujywe wiga kwakira ibintu uko bije.
Urwango ni umuvumo ubabaza ukwanga, uwo muvumo uba umeze nk’uburozi buri ku mumunga, ujye wirengagiza abakwanga wigire nkaho ntacyo byagutwaye, bizabazonga.
Niba utagushwa na buri kimwe cyose, ujye umenya ko umaze kumenya guhangana, ntabwo ukibyicuza ahubwo ubyigiramo isomo, ntabwo ugihangayikishwa n’ibintu ahubwo ubyakira uko bije, ntabwo ukibaza ikintu ngo kiragenda gutya ahubwo ushimira ibyo wabonye, uko byagenze.
Ubuzima ni bugufi, rero ntabwo wagakwiye kuba ubabazwa n’ibitekerezo byawe ahubwo ukwiriye guhangana n’ukuri guhari.
Jya wiga guhakana uhakanire umuntu nta busobanuro ugiye kurenzaho, oya yawe ibe oya, yego yawe ibe yego.
Ubuzima ni ikintu duhabwa rimwe gusa, dukwiye kubukoresha neza.
What's Your Reaction?










