IBANGA RY’UBUZIMA: Ntukabe intandaro y’amahane n’amakimbirane

Jul 29, 2025 - 14:33
Jul 29, 2025 - 14:42
 2
IBANGA RY’UBUZIMA: Ntukabe intandaro y’amahane n’amakimbirane

Nuhura n’umwanzi wawe ntuzamubwire nabi, ntuzamwibutse ibyo agukorera , ntuzamusabe kugusaba imbabazi kuko ushobora gusanga ataragera kuri urwo rwego rwo gutera intambwe yo kugusaba imbabazi.

Ntuzamuhutaze no mu magambo, ntuzamuhunge kuko guhura nawe nibyo bipima aho urukundo no kwihangana kwawe bigeze.

Uzirinde amahane yose kuko nta nyungu ibamo, n’igihe abandi batazi ibyawe n'uwo mufitanye ikibazo, jya ubibika mu mutima wawe, ntukabe intandaro y’amahane n’amakimbirane.

Aho uzabona amahirwe yo kugirira neza ukwanga ntibizagucike, uzamugirire neza, reka urukundo ruganze muri wowe.

Reka nkwibutse aka kantu, ububabare bushobora kuba atari amakosa yawe cyangwa bushobora kuba bwaje utabigizemo uruhare ariko gukira, kumera neza ni inshingano zawe uko byagenda kose, nta n'uwo ukwiye kubishyiraho ngo bibe inshingano ze.

Iyo umuntu akwereye imbuto mbi wowe uhinga inziza igihe cyo gusarura ukazamuhaho kuko yibeshye mu guhinga.

Philemon Burgin 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow