IBANGA RY’UBUZIMA: Uko byagenda kose aya magambo yose harimo iryawe rikureba

Mar 7, 2025 - 16:37
Mar 10, 2025 - 15:58
 2
IBANGA RY’UBUZIMA:  Uko byagenda kose aya magambo yose harimo iryawe rikureba

Umuntu ata agaciro bitewe n'amagambo yirwa avuga ariko aba uw'agaciro uyafasha hasi ahubwo akarangwa n'ibikorwa bye.

Nta nzira y'ubusamo igeza mu bushorishori bw'igiti uretse kwishakamo ingufu zicyurira.

Amazi y'umugezi ahora atemba ntategereza ufite inyota ngo ni uko ayakeneye. Uko niko n’ubuzima bwacu bumeze, niba uri gutekereza ko amahirwe ufite uyu munsi azagutegereza siko biri.

Uhora ashyira ibintu ejo uwo azahora ari imfungwa hagati yo gukora ubusa no kuba ubusa we ubwe.

Mu bucuruzi bwawe jya ureba isoko n'umuguzi si isoko n'urusaku rwaryo bikenewe.

Injiji zirushaho kwiyongera iyo abanyabwenge bicecekeye.

Utwaye agatebo k'amajyi ntabyina kandi uwo ntasimbuka, niyo mpamvu rero ukwiye kugenda gake ukirinda kuyagara kuko muri wowe hari ibintu by’agaciro.

Ushaka koga abizi neza ko atashyuhije amazi ntakwiye kwitotombera ubukonje bwayo.

Igiti kibi cy'amasubyo menshi kandi akabije kerekana umubaji n'umunyabugeni w'umuhanga.

Witindana inkono ishyushye mu biganza byawe ngo ni uko wamaze igihe kinini uyicanira yirekure nibitaba ibyo iragutwika.  Hari igihe abantu usanga bakomeza gufata ibintu bibaremereye bakanga kuberekura bikarangira bibangirije.

Ibintu bimwe ntibikeneye amasengesho bikeneye ahubwo ikinyabupfura n’ubuhanga kuko Imana yamaze kukubwira icyo gukora.

Icyo bakwangira ni ikubura muri bo, komeza urabagirane.

Ubuzima bufite forumile yoroshye; nusubiza amaso inyuma ujye ushimira Imana, nureba imbere kandi bigutere kwizere Imana.

Ubuzima ni nk’umukino, aha urasabwa kuwukina cyangwa ukinwe.

Icyaha gikomeye cyangiriza imitekerereze y’umuntu ni ukwizera ibintu nta bimenyetso abifitiye.

 

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow