IBANGA RY'UBUZIMA: Igikomere ufite hari umunsi kizaba inkovu

Aug 25, 2025 - 14:24
Aug 25, 2025 - 14:37
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Igikomere ufite hari umunsi kizaba inkovu

Igikomere ufite hari umunsi kizaba inkovu ariko ubu kireke ni ikibazo cy’igihe wowe icyo usabwa ni ugutuza no kwihangana.

Uyu munsi ujye mu ndorerwamo hanyuma ufate akanya ushimire uwo muntu ubona muri iyo ndorerwamo kuko wanyuze muri byinshi bibi cyane ariko ntabwo uwo muntu uri mu ndorerwamo yigeze acogora, kandi uwo muntu ni wowe.

Rimwe na rimwe umenya uburemere bw’umutwaro wari wikoreye iyo umaze kuwutura.

Ibyo uri gucamo wibyita agahinda ahubwo byite imvura, iyaba gusa wari uzi uburyo uyikeneye ngo ubashe gukura.

Inshuti duhura nazo muri iyi si y’ubuzima nizo zidufasha kutinubira uburebure bw’urugendo, niyompamvu ukeneye inshuti.

Gusa ujye unamenya ko n’umuntu mwiza kuri wowe ashobora kukubera mubi, ariko igihari mu buzima uba unakeneye urukundo kabone nubwo wahemukirwa gute. Ikiza cyo kutizera abantu nuko bitagutungura iyo bahemutse ariko ukwiye kumenya uko ubana nabo.

Umutima ukomeretse ushobora kwica vuba kuruta microbe usibye gusa ko umubiri utinda gushyingurwa.

Ushobora gufunga amaso ngo utabona ariko ntushobora gufunga ubwonko ngo utibuka.

Muri iki  iki gitabo cy'ubuzima ibisubizo ntibiri muri page urangije wisubira inyuma komeza usome, komeza uhindure page kuko ushobora kubona igisubizo imbere.

Philemon Burgin

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow