IBANGA RY'UBUZIMA: Umuntu wese ni igitabo Imana ubwayo yanditse
1. Ubwenge bwacu bukungahaye ku byo twakira, kubyo tubwirwa, ibyo twibwira, ibyo twiga, umutima wacu wo ukungahaye kubyo dutanga, ku rukundo dutanga, kubufasha dutanga n'ibindi.
2. Ntukigishe abana bawe kuba abakire cyane ahubwo ujye ubigisha kwishima, bityo bamenye agaciro k'ibintu ko atari igiciro.
3. Nuhindura ibitekerezo byawe, ujye ukomera ku mahame yawe, nkuko umuntu iyo ari gukorera igiti ashobora gukuraho amababi yacyo cyangwa amashami, ariko agakomeza kubungabunga imizi yacyo.
4. Ejo hazaza hafite amazina menshi. Ku banyantege nke, izina ryaho ni “ntibishoboka, ntibizwi, si ibyanjye....”; ariko ku ntwari, amazina ni “ ni byiza, bizakunda, ejo ni heza,.....".
5. Umuntu wese ni igitabo Imana ubwayo yanditse; uko umuntu yaba ameze kose, ni igitabo kandi gikubiyemo amasomo Imana yashyizemo.
Ntukwiye rero kugira uwo usuzugura kuko Imana ijya kumurema yamushyizemo byinshi byakubera impamba y'urugendo.
Niba Imana yarahaye agaciro uwo usuzugura, wanga, utesha agaciro....ikamugira igitabo ubwayo yiyandikiye kuki wowe wumva wamutesha agaciro.
Buri muntu wese akwiye guhabwa agaciro Imana yamuremanye.
What's Your Reaction?










