Uwo ryakomotseho ari ku inoti! Massamba Intore yahishuye iby’izina rye ‘Butera’
Umuhanzi Massamba Intore yavuze ko iri zina rye ‘Butera’ abantu benshi batarizi, aboneraho n’umwanya wo kuvuguruza abavuga ko aryanga, ahamya ko arikunda cyane kubera amateka ribumbatiye.
Massamba Intore Butera uzwi nka Massamba Intore mu by’umuziki ushingiye kuri gakondo, akaba n’umuhanga mu by’umuco nyarwanda, yagarutse ku izina rye ritazwi na benshi ‘Butera’ avuga ko ari rimwe mu mazina ye akunda bitewe nuko Ise yarimwise arikuye ku ‘Intore’ yatozaga itorero ry’U Rwanda, yitwaga ‘ Intore Butera.’
Uyu mugabo Massamba Intore umaze kubaka ibigwi mu gutoza intore zikavamo abahanga mu by’umuziki ushingiye kuri gakondo bakanasobanukirwa amateka y’U Rwanda, akaba yaratoje abarimo Ruti Joel, Jules Sentore n’abo mu Itorero ry’Igihugu ‘Urucyerereza,’ yavuze ko hari abantu batazi ko yitwa 'Butera' nyamara ari izina rye rifite amateka akomeye.
Yagize ati:”Butera ni izina ryanjye riri no mu ndangamuntu. Ni izina rifite amateka akomeye cyane. Papa arinyita yararikuye ku nshuti ye yari intore cyane! Iyo ntore yitwaga ‘Intore Butera’ akaba yari umutoza w’Itorero ry’Igihugu. Ni umutoza w’intore wajyaga gutoza ab’i Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaire) akajya no mu Bubiligi. Kubera ubuhanga yarafite mu butore, bafashe ifoto ye ari guhamiriza bayishyira ku inoti y’amafaranga y’ibihugu U Bubiligi bwakoronezaga (mbere yuko bibona ubwigenge) ari byo U Rwanda, U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
“Papa yanyise izina rye ‘Intore Butera,’ urabona ko ibintu bikurikirana, nanjye ubu ndi umutoza w’Itorero ry’Igihugu!”
Mu kiganiro na Igisubizo.com, Intore Massamba yahishuye ko yakuze yitwa Intore Butera, ariko nyuma aza no kongeraho Massamba. Massamba ni izina rikomoka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika birimo Senegal.
Massamba Intore avuga ko umunyabigwi mu muziki wa Senegal, Youssou N’Dour yamubwiye ko risobanura ‘Umutware.’ Ahamya ko ari izina ryiza ryifuriza umwana cyangwa se ukiri muto uryiswe, kuzaba umunyabigwi.
Intore Massamba ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 akora umuziki. Iki gitaramo yahurijemo no kwizihiza imyaka 30, U Rwanda rubohowe, yacyise 30 40 Y’UBUTORE, cyikazaba ku wa 31 Kanama 2024, cyizabera mu yubako ya Bk Arena.
Massamba Intore avuga ko izina 'Butera' na ryo ari irye
What's Your Reaction?










