Thibaut Courtois yashingiye ku buhamya bwe agira inama Mbappe wihishwe n’izamu

Umuzamu w’ikipe ya Real Madrid, Thibaut Courtois yagiriye inama Kylian Mbappe wamusanze muri iyo kipe ariko akaba atari guhirwa ngo atsinde ibitego akure mu isoni iyo kipe yamuguze mu mpeshyi ya 2024 imwizeyeho ubucunguzi.

Dec 5, 2024 - 13:18
Dec 5, 2024 - 13:58
 0
Thibaut Courtois yashingiye ku buhamya bwe agira inama Mbappe wihishwe n’izamu

Thibaut Courtois yavuze ko ibihe bikomeye Mbappe ari gucamo ari byo na we yaciyemo igihe yageraga muri Real Madrid avuye mu ikipe yo mu Bwongereza, Chelsea, amuhamagarira gukomera ngo ibyiza biri imbere.

Uyu muzamu wandikiye amateka mu ikipe ya Real Madrid agatwarana na yo ibikombe birimo ibya shampiyona n’ibya ‘EUFA Champions League,’ yageze muri iyo kipe mu mwaka wa 2018 avuye muri Chelsea. Byaramugoye kugira ngo agirwe umuzamu wizewe wo gusimbura umunyabigwi Keylor Navas.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Marca’ yashimangiye ko yagowe no gutangira muri iyo kipe, ibintu bisa n’ibyo Mbappe ari gucamo uyu munsi.

Ati:”Ibyo naciyemo bisa n’ibyo Mbappe ari gucamo. Uza hano wishimye ariko ibyo baba bagusaba birenze urugero, abafana bagushyiraho igitutu ntibikorohere.”

“Si uko Mbappe adafite ubunyamwuga cyangwa se atifuza gutsinda, si uko adakora ntagerageze buri kimwe, ahubwo ni igihe arimo cyo gutangira nk’uko nanjye natangiye bigoranye ariko nyuma bigakunda. Mwibuke ko hari n’igihe ibintu byanga nyuma bigakunda.”

Thibaut yamuhaye inama irimo kudacika intege agakomeza akagerageza.

Ati:“Hano iyo ugerageje cyane uratsindwa ku buryo busuzuguritse. Icyo ubusabwa gukora ni ukudacika intege, ukoroshya, ugatumbera ku bikomeye. Ibyo iyo ubikoze nta kabuza uratsinda, ibitego bikaboneka.”

Mbappe yaraye yongeye kugira ijoro ribi ubwo bahanganaga n’ikipe ya Athletic Club agahusha penaliti yatumye batsindwa ibitego 2-1, iyo ayitsinda bari kunganya 2-2.

Imibare ya Mbappe muri Real Madrid iragaragaza ko amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino yose 17 amaze gukinira iyo kipe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow