Icyo Sophie Nzayisenga ari gukora mu kurinda umurage wo gucuranga inanga

Sophie Nzayisenga umenyerewe mu bucuranzi bw'inanga ya Kinyarwanda yamaze impungenge abavuga ko ubucuranzi bw'inanga ya Kinyarwanda mu bari n'abategarugori bushobora kuzimira.

Aug 31, 2024 - 11:58
Aug 31, 2024 - 17:48
 0
Icyo Sophie Nzayisenga ari gukora mu kurinda umurage wo gucuranga inanga

Inzobere mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda akaba n'umuhanzikazi, Sophie Nzayisenga yavuze ko ari gukora uko ashoboye ngo atinyure abari n'abagore bisange mu mujyo wo gucuranga inanga ya Kinyarwanda. Ubu umwe mu bamugwa mu ntege ni Esther.

Sophie Nzayisenga uvuga ko afite uburambe mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda burenga imyaka 35, yagaragaye mu birori bikomeje yaba ibyo ku rwego rw'Igihugu ndetse na mpuzamahanga, akaba amaze kwitabira amaserukiramuco menshi yo muri Afurika no hanze yayo nko muri Amerika no mu Burayi.

Ahamya ko ari we wabimburiye abakobwa n'abagore mu bijyanye no gucuranga inanga ya Kinyarwanda. Ati:"Natangiye gucuranga inanga mfite imyaka hagati ya 6 na 7, kuva icyo gihe kugeza na n'ubu ndacyayicuranga."

"Ninjye mukobwa wa mbere watangiye gucuranga inanga gakondo muri iki kinyejana. Ndabyibuka bajyaga bantazira igisingizo bagira bati: Nzayisenga Sophie waserukiye igitsinakobwa akagarukira abahungu mu gucuranga inanga ya gakondo."

Kuba agaragara muri ibyo birori nta musimbura mwiza afite ushobora kumuhagararira mu kirori runaka, bituma Abanyarwanda bibaza niba ubwo buhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda mu bari n'abagore butazarangirana na we.

Uyu mugore yamaze impungenge abo bibaza ibyo, avuga ko hari abandi bakobwa n'abagore bacuranga inanga ku buryo mu minsi iri imbere bazatangira kugaragaza mu birori binini.

Yagize ati:"Hano mu Rwanda dufite abandi bakobwa n'abagore bazi gucuranga inanga gakondo, uwo nababwira ni Esther. Ni umuhanga na we ku buryo azakomeza kubigaragariza mu birori binyuranye."

"Nubwo bakibyihuguramo neza ntawubikora kinyamwuga ariko abakobwa barahari bacuranga inanga gakondo. Nizeye ko mu minsi iri imbere hari abakobwa bazagaragara bacuranga inanga gakondo."

Nzayisenga yatangaje ko icyo ashingiraho avuga ko mu minsi iri imbere bazagaragara ari uko hari aho we ubwe ari kubatoreza.

Ati:"Mfite ikigo cyitwa 'Ikobe Art' gikora cyikanahugura ibijyanye n'umuco harimo no kwigisha gucuranga inanga gakondo. Mu bo dufitemo rero harimo abari n'abategarugori bihugura mu gucuranga inanga gakondo. Hari abakobwa bari kubyigana ubushake ku buryo mu minsi iri imbere tuzababona bacuranga inanga gakondo."

Uretse kuba umuhanga mu gucuranga inanga gakondo, Sophie Nzayisenga ni intyoza mu gusiga dore ko iyo arimo gucuranga ajya anyuzamo ibisigo. Kimwe mu bitaramo ngaruka mwaka ataramiramo ni 'I Nyanza Twataramye.'

Sophie Nzayisenga wavukiye i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, yatangiye gucuranga inanga mu mwaka wa 1986. Yabyigishijwe na papa we, Kirusu Thomas, umwe mu bakirigitananga b'abahanga U Rwanda rwagize, we yatabarutse mu mwaka wa 2010. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow