Yansize ndi mu kwezi ajya kureba undi mukobwa! Rita yanyomoje Diamond Platnumz
Nyuma y’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond Platnumz ari kumwe n’umukobwa witwa Rita, Diamond yahise avuga ko ari aya kera, uwo mukobwa aza amuvuguruza.
Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, yashyizwe ku karubanda n’umukobwa wavuze ko baryanye iraha mu mwaka ushize, none we akaba ari kuvuga ko batandukanye mu myaka ibiri ishize.
Imbuga nkoranyambaga zimaze gusakazwaho amashusho ya Diamond Platnumz na Rita, Diamond yavuze ko ashaje.
Ati:”Nabonye amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkorambaga andeba, ayo ni aya kera mu mwaka wa 2023, afite imyaka ibiri mbere. Uwo mukobwa twatandukanye mu myaka ibiri ishize, ibibazo twari dufitanye twabiganiriyeho, turoroherana.”
“Yahisemo gukoresha ayo mashusho mu kunsebya ku mbuga nkoranyambaga anayashakamo amafaranga.”
Uwo mukobwa amaze kubibona yaciye ku mbuga nkoranyambaga aramusubiza, anagaragaza ibiganiro bagiranye ku rubuga rwa whatsapp mu mwaka wa 2024.
Ati:”Uravuga ngo ni ayo mu mwaka wa 2023? Ni ayo mu mwaka wa 2024 mu kwezi k’Ugushyingo, twarakundanye, dukorana buri kimwe biratinda.”
“Sinshora kugukangisha amashusho ngo ndagushakaho amafaranga. Ariko wagiye unkorera amakosa atandukanye. Twajyanye muri Afurika y’Epfo urarana n’undi mukobwa witwa Fantana mu kindi cyumba kandi wari unsize mu cyumba ndi mu kwezi. Nyuma narakubajije nti: ni ukubera iki unkoreye ibintu nk’ibyo?”
Rita avuga ko yakundanye na Diamond Platnumz mu ibanga, batandukana mu mpera z'umwaka wa 2024.
Diamond Platnumz akomeje guterana amagambo n’uwo mukobwa, mu gihe yasezeranyije Zuchu kurushinga na we mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Diamond Platnumz yavuze ko yatandukanye na Rita mu myaka ibiri ishize
Rita yashyize hanze ibiganiro yagiranye na Diamond Platnumz yemeza ko batandukanye mu mwaka wa 2024
Rita akomeje kuvugisha Diamond Platnumz
What's Your Reaction?










