Kigali: Impamvu Kidum yakoze igitaramo cya wenyine

Umuhanzi mpuzamahanga Kidum yataramiye mu mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aririmbira abari bakitabiriye umuziki watumye badashaka ko ataha.

Aug 26, 2024 - 10:53
Aug 26, 2024 - 14:40
 0
Kigali: Impamvu Kidum yakoze igitaramo cya wenyine

Nimbona Jean Piere uzwi mu muziki nka Kidum Kibido yavuze ko igitaramo yakoreye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama gishimangira ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda. Ni igitaramo yarimo nk’umuhanzi mukuru anaririmbamo wenyine. Urutonde rurerure rw’indirimbo ze zakunzwe rwatumye yiyemeza igitaramo cya wenyine.

Uyu muhanzi w’Umurundi umaze kubaka izina mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo; Amasozi y’Urukundo, Umushikiranganji, intimba y’urukundo na Vimba.

Mu by’ukuri, afite indirimbo nyinshi zakunzwe ku buryo yaziririmba igihe kirekire kandi abantu ntibarambirwe kubera uburyohe bazumvamo. Ibyo byatumye avuga ko bikwiye ko yakora igitaramo cya wenyine, akagikorera i Kigali, acyita ‘Soiree Dacante’, byarangiye kibereye mu ihema rya Camp Kigali ku wa 23 Kanama 2024.

Irwara rye ryari ryateje ikibazo mbere y’umunsi umwe w’igitaramo, ariko yashyikirijwe ubuvuzi vuba vuba birangira akize.

Mu bufatanye n’itsinda ry’abacuranzi rya Shauku Band, yaririmbye indirimbo ze mu buryo bw’umwimerere (live music), abantu barazikunda, baramwishimira, aramanuka ava ku rubyiniro ajya mu bari bacyitabiriye bararirimbana, arabasuhuza n’abashaka gufatana ifoto na we barabikora. Byerekanye ko afite abantu bihebeye umuziki we. 

Mu gihe cy’igicuku ageze ku mpera y’aho yari yateganyije ko ageza igitaramo cye, abakunzi b’umuziki we banze ko agenda, arabumvira yiyongeza indirimbo icumi, zirangiye abantu bataha batseta ibirenge, bumva ko byari kuba byiza iyo aguma akabaririmbira.

Hari bamwe mu bahanzi bari bacyitabiriye bageze ku rubyiniro basuhuza Kidum. Barimo Jules Sentore wahagaragaye ahishura ko ari we (Kidum) yatumye yinjira mu muziki kuko yamubereye ikitegererezo.

Kidum yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow