Beyonce yahishuye uburwayi budakira amaranye igihe
Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Beyoncé Giselle Knowles-Carter umaze kuba umunyabigwi mu muziki wa America, yatangaje ko afite uburwayi bw'uruhu budakira amaranye iminsi buzwi nka 'Psoriasis'.
Uyu muhanzikazi Beyonce yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Essence Magazine ubwo yasobanuraga uburyo yatangije company ikora amavuta n'isabune bijyanye no kwita ku misatsi y'abagore ndetse n'uruhu rwabo.
Muri iki kiganiro Beyonce yatangaje ko umushinga wo gutangiza company ikora amavuta n'isabune bifasha kwita ku ruhu n'imisatsi y'abagore bifite aho bihuriye n'indwara y'uruhu amaranye igihe.
Yagize ati "Gushinga company ikora amavuta n'isabune byo kwita ku misatsi y'abagore bifitanye isano n'ibibazo mfite, maranye igihe indwara y'uruhu ya Psoriasis yanatumye ngira ibibazo byo gupfuka imisatsi."
Beyonce Kandi yanagarutse ku kibazo cy'abavugaga ko yisize amavuta atukuza uruhu bigatuma uruhu rwe ruhinduka, gusa yahakanye ko atigeze ahindura uruhu rwe ko ahubwo byose byaterwaga no kugenda ahinduranya imiti n'amavuta kubera iyi ndwara ye bigatuma uruhu rwe ruhinduka.
Inkuru zivuga ko yaba yaritukuje zatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2023, ubwo yari mu bitaramo bizenguruka isi yamamaza album ye yise 'Renaissance world tour'. Kuri ubu akaba yatangiye kugurisha amavuta ye akoreshwa mu misatsi yise Cécred afata nk'urwibutso rukomeye rw'ibihe yanyuzemo muri ubu burwayi.
What's Your Reaction?








