Igituma Justin Bieber yinubira kuba yarabaye icyamamare akiri muto
Umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Amerika, Justin Bieber yagarutse ku bibi byamubayeho bitewe nuko yabaye umuhanzi mpuzamahanga ataraba umuntu mukuru.
Umuhanzi wamenyekanye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no hanze yaho, Justin Bieber yagaragaje ko atigeze aryoherwa n'ubuto bwe kuko yisanze ari icyamamare.
Inganzo ya Justin Bieber yakunzwe akiri umwana muto biciye mu ndirimbo zirimo; One Time, One Less na Baby yakoranye na Ludacris. Abantu babonaga yarahiriwe bigendanye n'ukuntu yabonye amafaranga menshi n’ubwamamare akiri umwana, none we yagaragaje ukuntu yabibabariyemo.
Yagize ati:"Igihe nari umwana, nabonye byinshi cyane mu muziki, ibyo ni ibintu byanyambuye ibyishimo by'umwana w'umuhungu. Nisangaga mu cyumba ndi kumwe n'abantu banduta cyane, abantu bankubye nka gatatu mu myaka, bityo ibintu bavugaga n'ibyo bakoraga byarampinduye."
"Hari igihe cyageraga nkumva ndashaka kuba njye wa nyawe, udafite ikingose (...) nisanzuye."
Bieber yashimangiye ko kuba icyamamare akiri umwana, bitatumye yisanzura nk'abandi bana bose.
Ubu Justin Bieber afite imyaka 30. Ni umugabo wubatse, ufite umugore (Hailey Baldwin Bieber) n'umwana umwe baherutse kwibaruka.
What's Your Reaction?










