Hamissa Mobetto yamaze gusiba izina ‘Abdul’ rya Diamond ku mazina y’umwana babyaranye

Umuherwekazi, akaba n’umunyamideli Hamissa Mobetto yamaze gusibisha izina ‘Abdul’ rya Diamond ku mazina y’umwana we bivugwa ko babyaranye kugira ngo amutandukanye na Dimond wakomeje guhakana ko ari uwe.

Apr 18, 2024 - 15:11
Apr 18, 2024 - 16:22
 0
Hamissa Mobetto yamaze gusiba izina ‘Abdul’ rya Diamond ku mazina y’umwana babyaranye

Hamissa Mobetto kuri ubu ufite abana babiri harimo umwe yabyaranye na Diamond Platnamuz witwa Dylan Abdul, yamaze kumukuzaho izina ‘Abdul’ yari yahawe mu rwego rwo kugira ngo agire izina ry’umuryango wo kwa se ari we Dimond gusa kuri ubu yamaze kurisimbuza irye rya Mobetto.

Impamvu uyu mugore yafashe iki cyemezo cyo guhindura iri zina akarisimbuza irye ni uko yabonye Diamond yarakomeje kwihakana uyu mwana babyaranye nyamara yarabanje kumwemera, ahitamo kumwambura iri zina kugira ngo ntazongere kugira aho ahurira na Diamond utamwemera, ahitamo kurisimbuza irye, ibyabanjirirjwe no kubanza guhindura iri zina ku mbuga nkoranyambaza z’uyu mwana nyuma agahita abihindura no mu byangombwa bye.

Uyu mugore yavuzwe mu rukundo cyane na Diamond ndetse bituma aza kumutangaza nk’undi mugore we baza no kubyarana bishimangirwa n’uko bahise bita uyu mwana izina rya se nk’uko uyu mugore abikorera abana be bose akabaha rimwe mu mazina ya se gusa nyuma Diamond yatangiye kujya ahakana ko uyu mwana ari we.

Uku kwihaka uyu mwana byatumye uyu mwana babyaranye yimwa amahirwe yo guhura n’abavandimwe be nk’uko biherukwa gutangazwa na Zari Hassani ko adashobora gutuma uriya mwana we ahura n’abe mu gihe Diamond ataramwemeza nk’uwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow