Icyatumye Miss Tanzania 2023, Nabukeera yanga kuzitabira amarushanwa ya Miss World 2025
Miss Tracy Nabukeera wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2023 yatangaje ko atazigera yitabira amarushanwa ya Miss World 2025 kubera ko abona nta bari kumutera ingabo mu bitugu.
Miss Tracy Nabukeera wamenyekanye cyane yegukana irushanwa ry'ubwiza ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Miss Tanzania 2023, yavuze ko atazigera yitabira amarushanwa y'ubwiza azwi nka Miss World y'uyu mwaka, abitewe nuko yasanze nta bufasha ari guhabwa.
Miss Tracy Nabukeera yabihamije abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yatambukije ubutumwa bukubiyemo impamvu atazitabira ayo marushanwa y'ubwiza ya Miss World 2025.
Yagize ati:"Nyuma y'ibitekerezo n'ibindi nashingiyeho, mfashe umwanzuro wo kutazitabira amarushanwa ya Miss World 2025. Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye gufata uwo mwanzuro ariko nashingiye ku ibura ry'ubufasha, ukutumvikana n'imyiteguro idahwitse y'abashinzwe kumfasha, mpisemo kutazahagarira igihugu cyanjye cya Tanzania mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World."
"Ni icyemezo nafashe nyuma yo kubitekerezaho mbaza n'abandi nsanga sinkwiriye kuryitabira kuko kwitabira irushanwa nka ririya uhagarariye igihugu ugomba kuba ufite buri kimwe, wiyujuje buri kimwe."
Uyu mukobwa yahamije ko azakomeza kurwanira ishyaka ry'ikamba yegukanye mu mwaka wa 2023, ashimangira n'umushinga yiyemeje gukora yise "Step By Step."
Iryo rushanwa rya Miss World 2025 rizabera i Hyderabad mu Buhinde hagati y'itariki ya 7 na 31 Gicurasi 2025.
What's Your Reaction?










