Bruce Melody yanditse amateka atarakorwa n’undi mu Rwanda
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody yongeye gushimangira ko ari umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda yandika amateka atarigeze akorwa n’undi wese hano mu Rwanda yo kugira indirimbo iri ku rutonde mpuzamahanga rwa Billibord.
Bruce Melody uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika aho yagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye, kuri ubu yamaze kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda uciye agahigo ko kuba indirimbo ye ‘When She Around’ yasubiranyemo na Shaggy wo muri America, yamaze kwinjira ku rutonde rwa Billibord rusanzwe rugaragaraho ibihangange byo ku mugabane wa America n’uburayi.
Iyi ndirimbo yahoze yitwa ‘Funga Macho’ nyuma bakaza kuyisubiranamo na Shaggy nyuma yo kuyumva akumva arayikunze akamusaba ko bayisubiramo mu rurimi rw’icyongereza, kuri ubu yasohotse ku rutonde rwa Billibord Magazine rw’indirimbo zishakishwa zikanagurwa na benshi ikaba yajeho iri ku mwanya wa munani.
Si aha gusa kandi kuko yahise igaragara no ku rutonde rw’indirimbo zo muri Africa ziri mu njyana ya Afrobeats zikunzwe cyane muri America, ikaba yajeho iri ku mwanya wa 20.
What's Your Reaction?










