Chris Brown yitabaje Ayra Star
Chris Brown wamamaye mu njyana ya R&B ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America yitabaje umunya-Nigeriakazi, Ayra Star mu bitaramo 26 agiye gukorera mu mijyi itandukanye yo muri America akazamufasha gususurutsa abazitabira ibi bitaramo nk’umwe mu bahanzi bakomeye.
Uyu muhanzikazi Ayra Star ukomeje guhirwa n'umuziki abicyesha indirimbo ye ‘Rush’ yashyize hanze mu mwaka wa 2023 ikaza no kumuhesha amahirwe yo kujya ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Grammy byatangwaga ku nshuro ya 66, aho yari ahataniye igihembo cya The Best African Music Performance, gusa nubwo atabashije kwegukana iki gihembo, iyi ndirimbo ikomeje no kugenda imufungurira andi marembo ahantu hagiye hatandukanye.
Kuri ubu byamaze kwemezwa ko uyu mukobwa agomba kuzahurira ku rubyiniro n’igihangange mu njyana ya R&B, Chris Brown wamaze gutangaza ko Ayra Star bazafatanya mu bitaramo bigera kuri 26 agiye gukorera mu mijyi itandukanye yo muri America nubwo aba bombi nta ndirimbo bafitanye. Si Ayra Star gusa yatangaje kuko yongeyeho n’icyamamare mu kwandika ndetse no kuririmba injyana ya R&B, Muni Long, na we bazafatanya.
Ni ibitaramo 26, Chris Brown yise ‘11:11 tour’ azakorera mu mijyi itandukanye yo muri America, bizaba bigamije kwamamaza album ye yashyize hanze mu mwaka wa 2023 yitwa ‘11:11’
Si ubwa mbere agiye gukorana igikorwa n’umuhanzi wo muri Nigeria kuko yanakoranye n’abahanzi nka Wizkid, Fire Boy ndetse na Davido bakoranye indirimbo ‘Sensentional’ ikomeje guca uduhigo dutandukanye ku isi, ikaba yaranasohotse kuri iyi album ye ‘11:11’. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bigomba gutangira mu kwezi kwa Kamena bikamara igihe kingana n’ukwezi bizenguruka iyo mijyi.
Ayra Star abaye umuhanzi wa kabiri wo mu gihugu cya Nigeria ugiye gukorana ibitaramo na Chris Brown nyuma ya Davido bigeze gukorana ibitaramo bibiri byose. Uyu akaba ari umuyoboro ukomeye wo kwagura no kumenyekanisha ibikorwa bye ku isi yose ndetse n’injyana ya Afrobeats muri rusange.
What's Your Reaction?










