Dukwiye guhindura imyumvire! Icyo abarimo King James, Intore Tuyisenge na Chris Eazy bavuga ku kumenyekanisha gahunda za Leta
Umuhanzi Intore Tuyisenge arakangurira abahanzi nyarwanda guhindura imitekerereze. Abarimo King James, na Chris Eazy bahamya ko umuhanzi afite uruhare rukomeye cyane mu kumenyekanisha gahunda za Leta no gukangurira abaturage kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwabo.
Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za Leta n’ibyiza bitatse u Rwanda, Intore Tuyisenge avuga ko byaba ari byiza abahanzi bose bagiye bongera mu mizingo yabo, indirimbo irata ibyiza by’u Rwanda cyangwa se igaruka kuri gahunda za Leta kuko ari byo bizamura iterambere ryabo. King James na Chris Eazy na bo bemeza ko ibyo byafasha abaturage.
Umuhanzi Intore Tuyisenge uzwi cyane mu ndirimbo zitaka igihugu cy’u Rwanda no kurwanya indwara zitandukanye, yavuze ko n’abandi bahanzi bagenzi be bakwiye guhanga indirimbo zimeze nk’ize.
Yagize ati:”Hari abaturage usanga bahura n’ibibazo bitandukanye birimo indwara, ntibibwirize kujya kwa muganga, akumva ko Leta yamuhaye inzu izanamufasha kujya kwivuza. Uwo muntu warwaye asanzwe yumva indirimbo, afite n’umuhanzi akunda, uwo muhanzi nta ndirimbo afite yamukangurira kwikura muri icyo kibazo!”
“Abahanzi bakwiye guhindura imyumvire bakajya banakora indirimbo zo kubakangurira ibikorwa bya Leta ndetse n’ibyo kwigira. Ugakangurira abaturage gusaranganya, niba umuturanyi wawe adafite isabune ukaba wayimuha. Ushobora kubigisha kurwanya umwanda, umuntu agakoresha ibyo afite akagira isuku.”
Tuyisenge yashimangiye ko abahanzi bakwiye kumva ko bafite urubuga rugari rushobora gutambukirizwamo gahunda zitandukanye zahindura imyumvire itari yo y’umuturage. Umuhanzi yashyira hanze umuzingo w’indirimbo (album) akibuka gushyiramo n’igaruka kuri izo gahunda. Iyo uyikoze ubona inyungu zayo z’igihe kirekire.
King James umenyerewe mu ndirimbo zisanzwe avuga ko uruhare rw’abahanzi ari ingenzi mu kumenyekanisha gahunda za Leta. Ati:”Yego. Uruhare rw’abahanzi ni ingenzi mu kumenyekanisha gahunda za Leta kubera ko abahanzi bahura n’abaturage benshi bakabagezaho ibikorwa bya Leta bakabibasobanurira birushijeho. Banabibagezaho biciye mu myidagaduro bikaryoha cyane.”
Umwe mu bahanzi bagezweho, Chris Eazy avuga ko bishoboka ko umuhanzi yashyigikira gahunda za Leta. Yagize ati:”Birashoboka cyane, kubera urukundo dufitiye igihugu cyacu, nk’abahanzi dufite ubushake bwo kubikora. Ubona ko hari abahanzi babikora kandi bikagenda neza.”
Chris Eazy na King James ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’urubyiruko, bivuze ko ubutumwa bashyira mu ndirimbo, buzirikanwa n’abantu benshi.
What's Your Reaction?










