Lady Gaga yagarutse ku kuntu byamutwaye imyaka 20 kugira ngo ashinge imizi
Umuhanzikazi wo muri Amerika, Lady Gaga uri mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya yise “Mayhem” yahishuye ubuzima bw’umuziki yabayemo aho yisangaga mu cyumba ari we muhanzikazi wenyine urimo agakora cyane agamije gushinga imizi, none ageze ku rwego rwiza.
Lady Gaga uri mu bahanzikazi bamaze kubaka izina muri Amerika no hanze yaho, yavuze ko yishimira urwego agezeho nyuma yuko byamufashe imyaka 20 kugira ngo atere intambwe y’igitinyiro.
Mu kiganiro na Good Morning America na Michael Strahan, Lady Gaga w’imyaka 38 yahishuriyemo ubuzima yabayemo.
Yagize ati:”Ubu nifitiye icyizere cyane nk’umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’uzitunganya ko ngeze ku rwego rwiza.”
“Nejejwe n’aho ngeze kubera ko byamfashe imyaka 20 kugira ngo nshinge imizi, mbe umuntu wabasha guhabwa umwanya wo kuyobora mu buhanzi no mu bukungu.”
Uyu mugore avuga ko akisuganya mu muziki, hari igihe yisangaga ahuriye mu cyumba n’abagabo gusa.
Yagize ati:”Kwihiringa mu muziki ndi umukobwa ni ikintu cyari gikomeye. Hari igihe nisangaga mu cyumba ari njye mukobwa gusa. Ibyo byampaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo mbere ikitegererezo abandi na bo bazaze mu muziki ari benshi.”
Nubwo byari bikomeye, yarakoze cyane hagira n’abandi bakobwa baza mu muziki.
Kugira ngo wumve ukuntu yiyubatse, abitse grammys 14, MTV Video Music Awards 18, American Music Awards 3, Billboard Music Awards 10 n’ibindi.
Biteganyijwe ko album ye nshya “Mayhem” izasohoka ku wa 07 Werurwe 2025. Hari indirimbo zatangajwe mu ziriho zamaze gusohoka ariko ziri kubica bigacika ni: Disease, Abracadabra na Die With A Smile yakoranye na Bruno Mars.
What's Your Reaction?










