Ntibari basanzwe baziranye! Gute Kenny Sol yisanze mu gitaramo cya Platin?

Umuhanzi Nemeye Platin uzwi nka Platin P uri mu myiteguro y’igitaramo cye yatangaje ko umuhanzi Kenny Sol na we uri mu bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo nubwo yaje ku rutonde rw’abahanzi bazakorana ariko burya nta mubano wihariye bari basanzwe bafitanye bahuye kubw’amahirwe.

Mar 29, 2024 - 16:46
Mar 29, 2024 - 19:43
 0
Ntibari basanzwe baziranye! Gute Kenny Sol yisanze mu gitaramo cya Platin?

Ku itariki ya 08 Gashyantare 2024 nibwo Platin P yashyize hanze itangazo rimenyesha abantu ko agiye gukora igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yahoze arota mu buzima bwe ariko agahora yibaza impamvu n’uburyo kizakorwamo bikamuyobera kuko yumvaga uko byagenda kose kigomba kuzaba amateka.

Akibitangaza abantu babifashe nk’ibindi bitaramo byose bisanzwe cyane ko nta kintu kidasanzwe yari yakabitangajeho gusa byatangiye gufata indi ntera ubwo yatangiraga gutangaza bamwe mu bahanzi bakomeye bazamufasha muri iki gitaramo cye.

Mu bahanzi yatangaje harimo bamwe bakuranye kuva kera, abandi barakoranye indirimbo ndetse n’abandi babanye muri label imwe, ariko muri abo bose haje kugaragaramo n’umuhanzi Kenny Sol bitari bisanzwe ko hari ubucuti bafitanye.

Mu kiganiro Platin P yagiranye na Radiyo Kiss Fm yatangaje ko nubwo Kenny Sol yamwiyambaje mu gitaramo cye ariko nta gihe kinini gishize batangiye kuvugana kuko ubusanzwe nta bucuti bari basanzwe bafitanye.

Platin yavuze ko iki gitaramo yari yaratekereje kugikora mu mwaka washize ariko aza kuzitirwa nuko muri 2023 mu Rwanda habereyemo ibitaramo mpuzamahanga bikomeye byinshi abona ashobora kugitegura kikamuhombera ahitamo kuba abihagaritse.

Platin avuga ko icyo gihe mu mpera z’umwaka na we yahise abona amahirwe yo kujya gutaramira mu gihugu cya Canada agenda atyo. Muri iyo minsi nibwo na Kenny Sol yari mu bitaramo n’ubundi muri icyo gihugu. Kubw’amahirwe aba bombi baje guhura nk’Abanyarwanda bahuriye mu gihugu kimwe baraganira Platin yumva ni umusore w’umuhanga kandi ufite ibitecyerezo bihurirana n’uko yari yatangiye gushaka abazamufasha muri icyo gitaramo cye, abimugejejeho ntakuzuyaza yahise amwemerera ko azamufasha bahuza batyo.

Iki gitaramo yise ‘Baba Experience’ kiraba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 kuri Camp Kigali, kikaba kitezwemo abahanzi nka Eddy Kennzo wamaze kugera I Kigali, Urban Boys, Riderman, Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Bulldogg, Mr. Kagame, Zeotrap n’abandi bagiye batandukanye.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow