Abanya-Uganda barijujutira Miss Muhoza bamwita Umunyarwanda waguze ikamba
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, ni bwo Muhoza Elle Trivia yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2025-2026, mu birori byari byatangiye mu masaha akuze yo ku wa Gatandatu muri Sheraton Hotel Kampala.
Miss Muhoza ubwo yahatanaga ku rwego rw'agace ko hagati muri (Central Region), yavuze ko yavukiye i Masaka mu Karere ka Bukomansimbi, gusa aza gutungura ubwo abagize akanama nkemurampaka bamubazaga icyo iwabo baziririza akavuga ko ari inka y'ingobe wagereranya n'inka y'inyombya mu Rwanda.
Akivuga ibi abarimo Brenda Nanyonjo uyobora Miss Uganda, yamubwiye ko ashobora kuba abeshya ahubwo yaba akomoka mu Burengerazuba bwa Uganda.
Nyuma kwegukana iri ikamba rya Miss Uganda 2025-2026, asimbuye Miss Natasha Nyonyozi, benshi mu banya-Uganda biraye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo X, bavuga ko uyu mukobwa ari Umunyarwandakazi bamwe bakabihuza n'izina rye Muhoza.
Bamwe mu bari gutambutsa ubutumwa bwabo bakomeje kuvuga ko Miss Muhoza ari Umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss Uganda. Hari n'abajya kure kandi bakavuga ko bibaye ubugira gatatu kuva kuri Miss Hannah Karema Tumukunde mu 2023, Natasha Nyonyozi mu 2024, ndetse na Muhoza watowe 2025.
Uretse ibyo gushinja Miss Muhoza kuba ari Umunyarwandakazi, kandi hari n'abavuga ko Miss Uganda isigaye yegukanwa n'abana bakomoka mu miryango icyize, ko na Muhoza bishoboka ko ari cyo cyagendewe arihabwa umuryango we ukaba warariguze.
Uyu mukobwa w'imyaka 22, yasoje amasomo ye mu Ishuri rikuru rya Uganda Aviation Academy ari mu banyeshuri b’indashyikirwa. Yanahawe ishimwe rikomeye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (International Air Transport Association).
Miss Muhoza(uri hagati) ari kumwe n'ibisonga bye, Faith Kirabo na Agatha Drakes Keine
Miss Muhoza Trivia Elle yashimiwe n'ishuri yizemo ibijyanye n'indege
What's Your Reaction?










