Sat-B abona abahanzi nyarwanda barahigitswe mu Burundi
Umuhanzi w'Umurundi Bizimana Aboubakar Karume uzwi cyane mu muziki nka Sat-B, yagaragaje ko mu myaka micye itambutse abahanzi nyarwanda bari barigaruriye isoko ry'i Burundi gusa kuri ubu byahindutse.
Ibi Sat-B yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kumenyekanisha imiziki ye muri Tanzania, maze ubwo umunyamakuru Fredrick Bundala yamubazaga umuhanzi w'Umunyarwanda munini i Burundi cyangwa se ukunzwe cyane, avuga ko batagikunzwe nka mbere.
Yaragize at: "Barakundwaga ariko ubu ntabwo ari ko bikiri, cyeretse abahanzi nka Meddy, The Ben, Bruce Melodie, n'abandi bacye bacye. Ubu abantu bo mu Burundi basigaye bakurikirina abahanzi babo cyane kurusha abandi."
Sat-B akomeza yerekana ko kuri ubu abahanzi b'Abarundi ari bo bakunzwe cyane imbere mu gihugu, abandi bo bibagiranye.
Sat-B avuga ko Meddy, The Ben na Bruce Melodie ari bo bakigerageza kumvwa i Burundi
Satura amabafure muri iyi minsi ari gushyira imbaraga mu gukora indirimbo ziri mu cyo bise "Bujapiano" injyana y'Amapiano yakorewe mu Burundi, ikamije kugeza umuziki w'iki gihugu kure. Mu ndirimbo ze zigezweho zirimo "Kirisese" yakoranye na Champuru, na "Humu Tuu" yakoranye na Ibraah.
Uyu muhanzi aravuga ibi mu gihe iyo urebye ku mbuga zicuruza zikanumvirwaho imiziki nka Audiomack, usanga mu ndirimbo 10 zikunzwe mu Burundi harimo 3 z'abahanzi nyarwanda ndetse mu myaka ya vuba umubano w'ibihugu byombi utarazamo agatotsi umuhanzi wo mu Rwanda hajyaga gukorera igitaramo mu Burundi, yasangaga afiteyo abakunzi benshi.
What's Your Reaction?










