Si ubuswa! Don Jazzy yahishuye abahanzi bo muri Nigeria batiyandikira indirimbo
Umuhanzi Don Jazzy yavuze ko abahanzi bo muri Nigeria bakomeye batajya biyandikira indirimbo ariko ngo bigatuma abakunzi b'umuziki babakunda.
Umushoramari akaba n'umuhanzi Don Jazzy yahishuye ko abahanzi barimo Davido batajya biyandikira indirimbo, ngo yiyumviye na we yiyemerera ko atajya azandika ibyo ngo byatumye abafana benshi bamukundira ko avugisha ukuri.
Don Jazzy wakoze umuziki cyane mu myaka ya za 2000 nyuma akaza gushinga inzu ye ireberera inyungu abahanzi 'Mavin Records,' ubu ikaba ifite abahanzi barimo: Rema, Ayra Starr, Crayon, Magixx, Johnny Drill na Ladipoe, yavuze ko hari abafana bakundira Davido kuba yiyemerera kutiyandikira indirimbo.
Yagize ati:"Mbona abafana benshi bakunda Davido kubera ko yiyemerera kutiyandikira indirimbo. Muzanarebe avuga uwamwandikiye indirimbo. Abahanzi bahishura ababandikiye indirimbo si uko badashoboye ahubwo bigirira icyizere."
Uyu mugabo ucyumvikana mu ndirimbo dore ko Johnny Drill aherutse gushyira hanze indirimbo bahuriyemo ari zo: Hold Me, Peace of Mind, It Hurts na Anyway, yavuze ko abahanzi benshi bafite ababandikira.
Yagize ati:"Abahanzi benshi mukunda bafite ababandikira indirimbo, ahubwo bareka kubavuga kugira ngo barinde ubwamamare bwabo, birinde abavuga ko ari abaswa batazi kwiyandikira indirimbo."
"Ikintu mukwiye kumenya nuko bisaba impano kugira ngo ufate inyandiko y'undi muntu uyihinduremo indirimbo itangaje!"
"Mu by'ukuri, 90% y'abahanzi bakomeye bafite ababandikira indirimbo cyangwa se bakazigura ku bahanzi bakizamuka/ abateye imbere."
Yakomeje atanga ingero z'abahanzi yiyiziye neza bandikirwa indirimbo. Ati:"Umuhanzikazi Tems yandikirwa indirimbo, Rema, na Drake ni uko. Hashingiwe kuri Spotify, album ya Wizkid yitwa 'Morayo' yandikiwe indirimbo n'abantu 20."
Umuziki ni uruganda rukorwamo n'abantu batandukanye, abanditsi b'indirimbo ni bamwe mu barufatiye runini. Mu Rwanda, bamwe mu bahanzi bakomeye mu kwandika ni Mico The Best, yanditse Igare na Saa Moya, na Danny Vumbi wanditse 'Best Friend' ya Bwiza na The Ben.
What's Your Reaction?










