Gloria Bugie yinubiye ibihembo ategereza ibya Grammy

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Gloria Bugie, yitabiriye ibihembo bya Zzina Awards 2025 yishimye avayo ababaye atega amaso Grammy.

Feb 14, 2025 - 21:23
Feb 14, 2025 - 22:14
 0
Gloria Bugie yinubiye ibihembo ategereza ibya Grammy

Gloria Bugie umaze kwamamara mu gihugu cya Uganda bigendanye n’imyitwarire ye ku mbuga nkoranyambaga, yababajwe nuko nta gihembo yegukanye mu bya Zzina Awards bituma avuga ko agiye kubizibukira yerekeze amaso ku bitangirwa muri Amerika bya Grammy.

Uyu muhanzi  ukunzwe mu ndirimbo: Nyash, Sagala, Tukilimu, na Finally, wari waserutse mu bihembo bya Zzina Awards mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare ahatanye mu byiciro birimo icy’umuhanzi mushya mwiza n’ufite indirimbo nziza iri mu njyana ya Afrobeats ariko ataha amara masa.

Yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga agira ati:”Namaganye ibihembo byose byo mu gihugu cya Uganda ntabwo bitangwa mu mucyo. Umuziki wanjye uzivugira ubwawo. Dutegereze ibihembo bya Grammy.”

Kugeza ubu nta muhanzi wo muri Uganda uregukana igihembo cya ‘Grammy,’ acyegukanye yaba akoze amateka.

Gloria Bugie yagarutsweho cyane mu mwaka ushize wa 2024 bitewe n’indirimbo ye ‘Nyash’ yabaye nini cyane. Bamwe bavuga ko afite ijwi ryiza ndetse aritwara mu buryo bwiza mu bihangano bye.

Yagarutsweho kandi mu itangazamakuru igihe abantu batungurwaga n’amashusho y’ubwambure bwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. Ikindi akora cyigishitura abatari bake n’uburyo yambaramo agaragaza ikimero ke.

Gloria Bugie yababajwe n'ibihembo bya Zzina Awards yiha umuhigo wo gutegereza ibya Grammy

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow