Dore arena 5 nini ku Isi
Arena ni inyubako yubakitswe mu buryo bw’muzenguruko ikaba yifitemo imbere imyanya n’urubuga rwubatswe mu rwego rwo gukinirwamo, gukorerwamo iserukiramuco ry’umuziki n’inama ngari. Muri iyi nkuru muramenyeramo inyubako ziri mu bwoko bwa arena.
Abakunzi b’ibitaramo ndetse n’umukino wa basketball baba bashaka inyubako nziza y’umuzenguruko ishobora gushyirwamo urubyiniro, kuri basketball igashyirwamo tapi ituma umukino ukinwa neza nk’uko biba bimeze muri BK Arena. Hari ibihugu ku Isi bifite izo nyubako zakira abantu benshi birimo U Bufaransa, Philippine, Romania n’U Buyapani.
Mu minsi yashize Igisubizo.com cyabagejejeho urutonde rwa sitade nini ku Isi. Ubu mugiye kugezwaho inyubako 5 ziri mu bwoko bwa arena zakira abantu benshi.
1. Philippine Arena
Iyi arena ifite imyanya ibihumbi 55 ikaba ihereye mu mujyi wa Bocaue ho mu gihugu cya Philippine mu majyepfo y'umugabane w'Aziya. Ifite urubuga mu imbere rugari.
Urubuga World Atlas ruvuga ko yubakishijwe miliyoni 213 z’Amadolari y’Amerika. Ayo arenga miliyari 220 z’amafaranga y’Amanyarwanda. Ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’imikino, imyidagaduro n’inama.
2. Paris La Defense Arena
Paris La Defanse ifite imyanya igera ku bihumbi 40. Iherereye i Paris mu Bufaransa. Ni mu rugo h’ikipe ikina umukino wa rugby izwi nka Rugby Racing 92. Habereye imwe mu mikino ya Olempike i Paris 2024.
Ikorerwamo ibikorwa birimo iby’imikino n’ibitaramo by’umuziki. Aha ni ho Burna Boy azataramira ku wa 18 Mata 2025.
3. Romexpo Arena
Romexpo ni arena ifite imyanya ibihumbi 40, iherereye Bucharest ho muri Romania. Iyo yo ni igicumbi cy’amaserukiramuco. Yamuritswe ku mugaragaro mu myaka ya 1960.
4. Saitama Super Arena
Saitama Arena ifite imyanya ibihumbi 37, iherereye i Saitama mu gihugu cy’U Buyapani. Ifite ubushobozi bwo guhindurwa ingano yayo bijyanye n’igikorwa cyiba cyigiye gukorerwamo.
Ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’umuziki, basketball n’amaserukiramuco atandukanye.
5. Baku Crystal Hall Arena
Ni arena ifite imyanya ibihumbi 27. Iherereye i Baku mu gihugu cya Azerbaijan. Yamuritswe mu mwaka wa 2012. Ikoreshwa mu birori by’iserukiramuco n’imikino iberamo ya basketball.
What's Your Reaction?










