Sadio Mané yifatiye ku gahanga CAF yamwambuye AFCON2025
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Senegal Sadio Mané yatangaje ko atishimiye na gato icyemezo giherutse gufatwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, avuga ko gishobora gutesha agaciro ruhago y’uyu mugabane.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Mané yavuze ko ibyabaye birenze urugero, anashimangira ko bidahuye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru wifuza muri Afurika.
Yagize ati: “Ibyabaye byarenze urugero. Si wo mupira turwanira, si na yo Afurika twemera.”
Uyu mukinnyi wigeze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika yakomeje agaragaza ko ruswa n’imicungire mibi biri mu byangiza umukino, bigatuma abafana batakariza icyizere ruhago.
Yongeyeho ati: “Hari ruswa nyinshi mu mupira wacu, kandi iri kwica ishyaka ry’abafana. Abakinnyi batanga byose mu kibuga, ariko ibyemezo bifatirwa inyuma yacyo ni byo bigena ibiva mu mikino n’ibikombe.”
INDI NKURU WASOMA :Rurageretse hagati ya Otile Brown n'uwahoze ari umukunzi we
Mané yavuze ko yababajwe cyane n’iki cyemezo, atari ku bwa Senegal gusa, ahubwo no ku bw’umupira w’amaguru muri Afurika muri rusange.
What's Your Reaction?










