Rurageretse hagati ya Otile Brown n'uwahoze ari umukunzi we

Umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown yongeye kugarukwaho cyane nyuma yo guterana amagambo n’uwahoze ari umukunzi we Vera Sidika, bikurikiye amakuru y’uko yaba ari mu rukundo n’undi muhanzi ukiri muto.

Mar 18, 2026 - 08:44
Mar 18, 2026 - 08:47
 0
Rurageretse hagati ya Otile Brown n'uwahoze ari umukunzi we

Ibi byatangiye kuvugwa cyane ubwo Vera Sidika yagaragaraga ari kumwe n’umuhanzi mushya Tipsy Gee, bakekwaho kuba bakundana. Abo bombi banabonwe bari kumwe mu irushanwa rya Safari Rally ryabereye i Naivasha, nyuma bakomeza urugendo rw’ibiruhuko ku nkombe z’inyanja.

INDI NKURU WASOMA :Eddy Kenzo yikomye abadindiza itegeko rirengera abahanzi

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Tipsy Gee atwaye imodoka ya Vera Sidika, ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko urukundo rwabo rushobora kuba rumaze gukomera.

Otile Brown yahise atangaza amagambo agaragara nk’ashotora Vera, yerekana ko atishimiye kuba akundana n’umuhanzi umurusha imyaka mike. Yivuzeho kuba ari “godfather” mu muziki, agaragaza ko afite ubunararibonye buruta ubw’uwo mukunzi mushya wa Vera.

Mu gusubiza, Vera Sidika yasabye Otile Brown kumureka agakomeza ubuzima bwe, agaragaza ko atishimiye uburyo akomeje kumwitaho nubwo bamaze igihe batandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow