Urutonde rw’abahanzi nyarwanda babanje gukina filimi nyuma bakabivamo
Sinema Nyarwanda ni kimwe mu bintu bimaze gutera imbere ugereranyije no mu myaka yatambutse, aho usanga yaragiye itambukamo abantu batandukanye bagerageza kuyiteza imbere gusa bamwe mu bazitangiye kera bagiye bajya mu bindi basa n’abahagaritse umwuga wo gukina filimi, aho bamwe bahisemo kuba abahanzi cyangwa se bakigira mu bindi.
Dore urutonde rw’abahanzi nyarwanda banyuze mu mwuga wo gukina filime bakaza kubivamo bakibera abaririmbyi:
Ingabire Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Butera Knowless mu muziki nyarwanda ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri filimi hano mu Rwanda yitwa Inzozi yanagaragayemo Niragire Marie France wamenyekanye cyane mu myidagaduro.
2. Mico The Best
Nkiko Prosper na we uzwi mu muziki nka Mico The Best na we yagaragaye muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid, aho yakinaga ari Producer.
3. Bruce Melody
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu muziki ukunzwe cyane muri iyi minsi, yagaragaye muri filimi yitwa City maid no mu yitwa The friends.
4. Ama G The Black
Uyu muraperi na we wakanyujijeho mu minsi yatambutse nyuma akaza kugenza macye mu muziki, yakinnye muri filimi yitwa Seburikoko aho yitwaga Rukara, akina no mu yitwa The friends.
5. Victor Rukotana
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo ze zirimo warumagaye n’izindi, yagaragaye muri filimi yitwa City maid aho yakinaga ari umuhanzi.
6. Young Grace
Abayizera Grace uzwi mu njyana ya Hip Hop nka Young Grace yakinnye muri filimi yitwa City maid ari umuhanzi.
7. Aline Gahongayire
Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bantu ba mbere bakinnye muri filime za mbere, aho yakinnye mu yitwa Ikigeragezo cy’ubuzima.
What's Your Reaction?










