Twari tunaniwe cyane: Imbamutima za Alyn Sano wasuye Bisoke
Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano yatangaje ko yasuye kimwe mu birunga kitwa Bisoke kibarizwa mu Rwanda.
Aline Shengero Sano umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nka Alyn Sano yahishuye ko yageze mu cyanya cy' ibirunga mu Ntara y'Amajyaruguru azamuka ikirunga cya Bisoke cyiri mu birunga by'U Rwanda.
Uyu muhanzikazi Alyn Sano ukunzwe mu ndirimbo “Tamu Sana” yaciye ku mbuga nkoranyambaga ze asangiza abazikoresha amafoto amugaragaza ari mu birunga, ubundi avuga ko we n'ikipe ye basuye ikirunga cya Bisoke.
Yagize ati:"Njye n'ikipe yanjye twazamutse ikirunga cya Bisoke. Mbega ubunararibonye twagize!"
Igisubuizo.com cyashatse kumenya ibyisumbuye kuri urwo rugendo kimubaza uko byari bimeze, avuga ko byari ibidasanzwe kuri we n’abo bari kumwe.
Ati:”Ibyo twahabonye n’ibyo twaciyemo ntibyari bisanzwe. Ugereranyije twagenze tuzamuka hafi ibirometero 7, twagenze hamwe ugeraho ukumva nta yindi ntambwe usigaranye imbere! Ariko ukibuka impamvu watangiye ugakomeza.”
“Twasoje tunaniwe cyane mu buryo butaratubaho, ariko byari byiza cyane kwiha uwo mukoro.”
Bisoke ni kimwe mu birunga bibarizwa mu cyanya k'ibindi birunga mu Ntara y'Amajyaruguru, gikurura ba mukerarugendo kubera ikiyaga kiba mu bushorishori bwacyo kiri ku butumburuke bwa metero 3,711.
Nubwo byari bigoye, Alyn Sano yishimiye kugera hejuru ku kirunga cya Bisoke
Avuga ko urugendo rwo kujyayo rudasanzwe
Alyn Sano yajyanye n'ikipe ye batembera ibyiza bitatse ikiruga cya Bisoke
What's Your Reaction?










