Umuhanzi David Lutalo yavuze ko yatangiye atwika amakara
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, David Lutalo ukunzwe mu ndirimbo "Love Commissioner" yakoranye na Rema Namakula, yavuze ko amafaranga yo gukora indirimbo yayakuye mu gutwika amakara, akazi arata amashimwe.
David Lutalo uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wa Uganda yikije ku kuba umuziki yarawushoyemo amafaranga yakuraga mu kazi ko gutwika amakara, yakoze mbere yuko aba icyamamare. Na n'ubu akaba acyiyumva nk'inzobere muri ko.
David Lutalo uzwi mu ndirimbo: Tugende, Akantu, Pretty, I Love You na Love Commissioner, yavuze ko atakwibagirwa ubuzima yabayemo mbere yuko amenyekana kuko yabanje gutwika amakara amufasha no kwishyura amafaranga y'indirimbo.
Yagize ati:"Nari mwiza cyane mu bijyanye no gutwika amakara kandi na n'ubu ndacyari we, umbwiye ngo nyagutwikire nabikora neza cyane."
"Ntutekereze ko ubu unkuye aho ndi ubu nabura icyo kurya! Nakora umurimo wo gutwika amakara."
David Lutalo yakomeje avuga ko burya azi n'ibijyanye n'ubuhinzi.
Ati:"Nzi gukora neza ubuhinzi n'ubworozi, bityo rero sinabura icyo nkora."
Iyo mirimo yose yamufashije gutera imbere mu muziki, ni ho yakuye amafaranga yo kwishyura ayo gukoramo indirimbo.
Amateka ya David Lutalo mu muziki avuga ko yamenyekanye nyuma yo gufata icyemezo akajya gusura MC Eddy waje kumuhuza na Moses Ssempereza nyiri "Mozart Studios."
Mu gihe indirimbo yakorerwaga ibihumbi 120 by'Amashilingi ya Uganda, Ssempereza yamukoreye indirimbo eshatu mu cya kabiri cyayo. Lutalo yayishyuye ko yayakuye mu gutwika amakara.
Ayo mahirwe yahawe yayabyaje umusaruro akoramo album ye ya mbere iriho indirimbo zakunzwe nka Kapapala, Batusosola na Ai Mukama. Iyo album yamubereye nziza ayicuruza arenga miliyoni 4 z' Amashilingi ya Uganda. Imuha intangiriro nziza.
What's Your Reaction?










