John Blaq mu gahinda ko kunyagwa ibye areba

Umuhanzi w’Umunya-Uganda ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat, John Blaq, yatangaje ko atakiri nyiri uburenganzira ku ndirimbo ze za mbere ndetse ko atakibona amafaranga ava ku mbuga z’ikoranabuhanga zicururizwaho umuziki, nubwo zigikundwa n’abafana benshi.

Feb 7, 2026 - 10:02
Feb 7, 2026 - 10:09
 0
John Blaq mu gahinda ko kunyagwa ibye areba

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu, John Blaq yasobanuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ubuyobozi bw’inzu ya Black Market Records, ari bwo bwagenzuraga imari yose n’uburenganzira ku bihangano bye, harimo n’umuyoboro wa YouTube wa mbere wakoreshwaga mu gushyira hanze indirimbo ze.

Yavuze ko kuri ubu nta mafaranga abona ava muri ibyo bihangano bye, ariko ko nta kibazo abifiteho.

Yagize ati: “Nta mafaranga mbona ku ndirimbo zanjye za mbere, ariko nta kibazo. Abantu bakomeze bazumve. Nzi neza ko ubu ndi kwinjiza amafaranga menshi kurusha bo, turi abavandimwe.”

John Blaq yagaragaje ko amafaranga make akiri kubona kuri izo ndirimbo ari ayava mu bitaramo n’ibindi bikorwa bya muzika akoreramo imbonankubone, kuko inyungu ziva ku mbuga nkoranyambaga zose zigenzurwa n’iyo sosiyete yakoranaga na we, ikoresha n’undi mucuruzi w’izamamaza.

INDI NKURU WASOMA :Ukwinangira kwa Congo niko kugiteza intambara muri Congo - Minisitiri Nduhungirehe

Agaruka ku ntangiriro z’umwuga we, John Blaq yemeye ko icyo gihe yitaye cyane ku kumenyekana no kugeza umuziki we ku bantu benshi, aho kwitondera ibijyanye n’uburenganzira n’igenzura ry’ibihangano bye.

Yavuze ko n’iyo aza gusaba kwigarurira ibyo byose, byari gufatwa nk’ubugundirizi budakwiye, kuko n’abamufashije babigizemo uruhare.

Kuva yatandukana na Black Market Records akigenga, John Blaq avuga ko yabonye ituze mu mutima, akaba akora umuziki yisanzuye kandi agatera imbere mu buryo bugaragara, agaragaza ko amasomo yakuye mu bihe bye bya mbere ari ingenzi ku bahanzi bakizamuka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow