Ukwinangira kwa Congo ni ko kugiteza intambara na nubu! - Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impamvu nyamukuru ikomeje kubangamira igerwaho ry’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari ubushake buke bwa politiki ku ruhande rwa Leta ya Congo mu gushyira mu bikorwa amasezerano yamaze gusinywa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, mu munsi wa kabiri w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Umushyikirano.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amakuru menshi atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga akunze kuba arimo kugoreka ukuri, aho hari n’abafatanyabikorwa bagaragaza ibintu bitandukanye n’ukuri kw’ibibera mu karere.
Yasobanuye ko inzira zitandukanye z’amahoro zageragejwe ariko zigahura n’imbogamizi zituruka ku myanzuro ya Leta ya Kinshasa.
Yatanze urugero ku biganiro by’amahoro bya Nairobi byari biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byari bigamije gushakira umuti intambara ihanganishije Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro byahagaze ubwo Perezida wa RDC yahagarikaga ibiganiro akanirukana AFC/M23 atabanje kugisha inama EAC.
Uyu uhagarariye dipolomasi y’u Rwanda yanongeyeho ko n’ubwo ingabo z’akarere zari zaroherejwe, ndetse agahenge kakubahirizwa, mu 2023 AFC/M23 yari yavuye mu bice byinshi yari yarafashe, bigera kuri 80%.
INDI NKURU WASOMA :Varsity League -Twinjirane mu irushanwa ryitezwe gusubiza Amavubi muri CAN
Icyakora, nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yirukanye izi ngabo, ahitamo kwinjiza iza SADC, inzira ya Nairobi yarahagaze burundu.
Yavuze kandi ko n’inzira y’amahoro ya Luanda itatanze umusaruro kugeza mu mpera za 2024, nyuma y’uko Leta ya Congo ihinduye umwanzuro, ikanga gukomeza ibiganiro na AFC/M23 n’ubwo byinshi byari byamaze kumvikanwaho.
Ati: “Ikibazo nyamukuru si amasezerano asinywa, ahubwo ni ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi basinyanye Amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, ariko bidatinze imirwano ikongera, harimo ibitero by’indege, drones n’ikoreshwa ry’abacanshuro.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yose yasinywe, arimo ajyanye n’umutekano, kurandura FDLR, ubufatanye mu bukungu n’ishyira hamwe ry’akarere.
What's Your Reaction?










