Ambasaderi w’Amerika muri Kenya, Meg Whitman yahishuye icyatumye Kenya idahabwa inguzanyo

Ambasaderi Meg Whitman yavuze ko impamvu yatumye igihugu cye cy’Amerika kitemera guha inguzanyo Kenya, ari imyigaragambyo yaranze icyo gihugu.

Aug 28, 2024 - 10:52
Aug 28, 2024 - 18:02
 0
Ambasaderi w’Amerika muri Kenya, Meg Whitman yahishuye icyatumye Kenya idahabwa inguzanyo

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihugu cya Kenya, Margaret Cushing Whitman uzwi nka Meg Whitman yavuze ko ikigega mpuzamahanga cy’imari gifitwemo umugabane munini n’Amerika (IMF) cyahagaritse umushinga mugari cyari gifite wo kuguriza Kenya kubera ko Perezida wa Kenya, Ruto yanze umushinga wo kuzamura imisoro.

Muri Gicurasi 2024, muri Kenya havuzwe umushinga watowe n’inteko ishinga amategeko ya Kenya wo kuzamura umusoro no gutumbagiza ingengo y’imari y’icyo gihugu (Finance Bill 2024). Abiganjemo urubyiruko babyamaganiye kure bigabiza imihanda batera inteko ishinga mategeko banabwira Perezida wa Kenya William Ruto kwanga gusinya kuri uwo mushinga.

Kubera imyigaragambyo yafashe indi ntera, mu ntangiriro za Nyakanga 2024, Perezida Ruto yatangaje ko atagisinye kuri uwo mushinga, bihita bisobanura ko utazashyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro na Citizen TV, Ambasaderi w’Amerika muri Kenya, Meg Whitman yahamije ko ikigega cy’imari, IMF cyahagaritse gahunda cyari gifite yo kuguriza Kenya kubera ko abaturage b’icyo gihugu banze umushinga wo kuzamura umusoro wari gutuma Kenya ibona amafaranga menshi avuye mu baturage.

Yagize ati:”Ikigega cy’imari IMF cyari cyigiye kwemeza iyo nguzanyo ku wa 12 Kamena ariko iyangwa ry’umushinga wo kuzamura umusoro muri Kenya ryatumye ibyo byari gukorwa n’icyo kigo bihagarikwa. Ndatekereza ko iyo nguzanyo yari ikinewe kuri Kenya kubera ko iki gihugu cyiri mu bibazo by’ubukungu.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ibyo byavuzwe n’Ambasaderi Meg Whitman bavuze ko ibyo IMF yakoze ari byo kubera ko badashaka inguzanyo, ngo inguzanyo yamaze kuba umutwaro ku bihugu by’Afurika, igihe kirageze ngo ibyo bihugu byange uwo mutwaro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow