Nzaceceka ari uko napfuye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko nta gitutu na kimwe kizabuza u Rwanda gukomeza kuvuga ku bibazo by'umutekano warwo, by'umwihariko ku kibazo cy'umutwe wa FDLR n'ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko abazifuza ko aceceka bazabanza kumwica.

Jul 18, 2026 - 09:27
Jul 18, 2026 - 11:25
 0
Nzaceceka ari uko napfuye - Perezida Kagame

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye muri Intare Conference Arena i Kigali.

Mu ijambo rye , Kagame yavuze ko muri politiki mpuzamahanga hari abantu bumva ko ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo kugena ukuri no gutegeka abandi icyo bavuga cyangwa batavuga, nyamara u Rwanda rutazigera rwemera gucecekeshwa ku bibazo bireba umutekano warwo.

Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro yagiranye n'abayobozi batandukanye ku bibazo byo mu karere, yagaragaje impungenge z'ibitero byica abasivili muri Minembwe no mu bindi bice byo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aho hakoreshejwe drones, indege z'intambara n'imbunda ziremereye.

Yasobanuye ko igitangaje ari uko hari uwamubwiye ko adakwiye kuvuga kuri ibyo bibazo kuko ngo "bitamureba", ibintu yavuze ko adashobora kwemera.

Yagize ati: "Bambwiye ngo ceceka, ibyo ntibikureba. Ariko nzaceceka ari uko napfuye. Ni bwo buryo bwonyine mwantuma ndeka kuvuga."

INDI NKURU WASOMA : Impamvu ba Meya barimo Richard Mutabazi na Ange Sebutege batemerewe kongera gutorwa mu Ukwakira 

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo cy'umutwe wa FDLR kidashobora kwirengagizwa, kuko ari umutwe ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorera muri RDC no guteza umutekano muke ku mupaka w'u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kuvuganira umutekano warwo no kwamagana ibikorwa byose bibangamira ubuzima bw'abaturage, kabone n'iyo byaba bidashimisha bamwe mu banyapolitiki cyangwa abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Aya magambo ya Perezida Kagame aje mu gihe raporo yigenga iherutse gusohoka yagaragaje ko hagati ya Gashyantare na Kamena 2026 abantu barenga 315 bishwe mu bitero byagabwe muri Minembwe no mu nkengero zaho, aho benshi mu bapfuye bivugwa ko bishwe n'ibitero by'indege zitagira abapilote, indege z'intambara n'imbunda ziremereye z'Ingabo za DRC.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow