U Rwanda rwahakanye iyicarubozo n’ubwicanyi RDF ishinjwa gukorera muri DRC
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo ya Human Rights Watch [HRW] ishinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu iyicarubozo, ubwicanyi no kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato mu Burasirazuba bwa DRC, ivuga ko iyo raporo ibogamye kandi yirengagiza uruhare rw’ingabo za Congo n’umutwe wa FDLR.
Iyi raporo y’amapaji 78 yasohotse ku wa 10 Kamena 2026 yiswe “Death Was Everywhere”, ishinja M23 n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ibikorwa birimo kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato, kubafunga binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, ubwicanyi n’ikoreshwa ry’imirimo y’agahato.
HRW ivuga ko yavuganye n’abantu barenga 100, barimo abahoze bafunzwe, abahoze ari abarwanyi n’ababonye ihohoterwa ribera mu bice bigenzurwa na M23. Uyu muryango uvuga kandi ko hari abasivile n’abana bato bageze no ku myaka 12 bashyizwe mu bikorwa bya gisirikare ku gahato.
Mu gusubiza iyi raporo, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda [OGS] byatangaje ko RDF idakwiye gufatwa nk’aho ari kimwe na M23.
Itangazo ryagize riti: “U Rwanda rwamaganye uburyo HRW ishaka gufata M23 na RDF nk’umukinnyi umwe. Imyitwarire ivugwa kuri M23 ntishobora gufatwa nk’ikorwa na RDF.”
INDI NKURU WASOMA :Niyigena Clement ashobora gusohoka muri APR FC vuba aha!
U Rwanda rwibukije kandi ko raporo ubwayo yemera ko ubutegetsi bwa Kinshasa bufasha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwashimangiye ko HRW yananiwe kugaragaza amakosa y’iyo mitwe n’abayobozi bayo mu buryo bugaragara.
Guverinoma yanenze kandi uburyo raporo yakozwemo, ivuga ko nta perereza ryakorewe aho ibyabaye bivugwa byabereye, nta mva zacukumbuwe ndetse nta bipimo bya gihanga byakoreshejwe mu kugenzura ukuri kw’ibirego byatanzwe.
Ku ruhande rwa M23, Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyo raporo irimo amakuru atari ukuri kandi ko igamije kwibasira uwo mutwe mu gihe yirengagiza ibikorwa by’imitwe ifatanyije na FARDC.
U Rwanda rwasabye ko habaho iperereza ryigenga kandi rikozwe mu buryo bwa gihanga, runashimangira ko ruzakomeza kurinda umutekano warwo no gushyigikira ibisubizo by’amahoro bishingiye ku biganiro n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.
What's Your Reaction?










