Niyigena Clement ashobora gusohoka muri APR FC vuba aha!
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Niyigena Clement, ntabwo yagarukanye na bagenzi be bavuye mu mwiherero wabereye mu Misiri, ibintu byakajije ibihuha by’uko ashobora kuba ari mu rugendo rwo gushaka ikipe nshya hanze y’u Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC.
Mu gihe Ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda nyuma y’umwiherero wari umaze iminsi ubera mu Misiri, umwe mu bakinnyi bayo bakomeye, Niyigena Clement, we ntiyagarukanye n’abo bari kumwe.
Amakuru ava hafi y’uyu myugariro agaragaza ko yasigaye muri Misiri kugira ngo akomeze ibiganiro n’amakipe amwifuza, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na APR FC.
Niyigena amaze imyaka mike yigaragaza nk’umwe mu myugariro beza mu Rwanda, ndetse ibikorwa bye byatumye yitabazwa kenshi mu Ikipe y’Igihugu. Ibyo byatumye anakurura amaso y’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda.
INDI NKURU WASOMA :APR FC igiye gusinyisha kapiteni wa TP Mazembe, Rayon Sports yerekanye myugariro mushya
Nubwo APR FC yari yagaragaje ubushake bwo gukomezanya na we ndetse ikaba yari yanamugeneye amasezerano mashya arimo amafaranga menshi, amakuru avuga ko umukinnyi yumva igihe kigeze ngo agerageze amahirwe ye muri shampiyona zo hanze.
Amakuru ari kuvugwa cyane ni uko hari amakipe yo muri Tunisia yamaze kumugaragariza inyota, ndetse ko ari ho ashobora kurangiriza ibiganiro bye mu gihe nta gihindutse. Hari kandi n’andi makipe yo mu Misiri bivugwa ko yamaze kumukurikirana nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye yakiniye APR FC n’Amavubi.
Ntabwo Niyigena ari we wenyine wasigaye muri icyo gihugu kuko na Biramahire Abeddy usanzwe akinira Assabah FC yo muri Libya na we ntiyagarukanye n’itsinda ry’Amavubi, kuko na we bivugwa ko ari kuganira n’andi makipe amwifuza.
What's Your Reaction?










