Igikombe cy'Isi cya 2026 kizatangirana n'ibirori bitatu bidasanzwe

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire Igikombe cy'Isi cya 2026, FIFA yatangaje ko iri rushanwa rizatangizwa n'ibirori bitatu bitandukanye bizabera mu bihugu biryakiriye birimo Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jun 3, 2026 - 11:22
Jun 3, 2026 - 11:42
 0
Igikombe cy'Isi cya 2026 kizatangirana n'ibirori bitatu bidasanzwe

Ni ubwa mbere mu mateka Igikombe cy'Isi kizaba cyakiriwe n'ibihugu bitatu icyarimwe, ndetse kikazitabirwa n'amakipe 48 azakina imikino 104 hagati ya tariki 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

Ibirori bya mbere bizabera mu Mujyi wa Mexico City ku wa 11 Kamena mbere y'umukino wo gufungura irushanwa. FIFA yavuze ko Mexico izibanda ku muco wayo ndetse n'ubuhanzi bwa Latin America, aho abazataramira abazitabira bazaba barimo J Balvin, Alejandro Fernández, Belinda, Danny Ocean, Lila Downs, Los Ángeles Azules ndetse n'umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo.

INDI NKURU WASOMA :Israel and UAE Strengthen Ties as Iran Conflict Reshapes Regional Alliances 

Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yavuze ko hateguwe ibirori bizasigara mu mateka, mu gihe itsinda rya Maná ryabyise "igikorwa cy'ikinyejana" ku banya-Mexique.

Ku wa 12 Kamena saa saba n'igice z'amanywa ku isaha y'i Burasirazuba bwa Amerika, Canada na yo izakira ibirori byayo mu mujyi wa Toronto.

Muri byo hazaririmba ibyamamare birimo Michael Bublé, Alessia Cara, Alanis Morissette, Jessie Reyez, Elyanna na Nora Fatehi.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko ibi birori bizagaragaza ishusho nyayo y'umuco n'ubudasa biranga Canada.

Kuri uwo munsi kandi, saa moya n'igice z'umugoroba, Los Angeles muri Amerika izakira ibirori bya gatatu. Abahanzi bakomeye bazabyitabira barimo Katy Perry, Future, Tyla, Lisa wo mu itsinda Blackpink, Anitta na Rema.

FIFA ivuga ko aba bahanzi batoranyijwe hagamijwe kugaragaza ubudasa bw'imico igize Amerika ndetse n'uruhare umuziki ugira mu guhuza abantu.

Uretse ibirori byo gutangiza irushanwa, FIFA yanatangaje ko ku nshuro ya mbere hazabaho igitaramo cyo hagati mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi, kizayoborwa na Chris Martin.

Muri icyo gitaramo hitezwe kuririmba ibyamamare birimo Madonna, Shakira ndetse n'itsinda BTS.

Igikombe cy'Isi cya 2026 kizanasiga amateka kubera uburyo cyaguwe kikava ku makipe 32 kikagera kuri 48.

Mu bihugu bizakina iri rushanwa ku nshuro ya mbere harimo Uzbekistan, Cape Verde, Curaçao na Jordan.

Umukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya MetLife muri New Jersey ku wa 19 Nyakanga 2026.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow