Amerika yatangaje igihe cyo kurangira kw’intambara ya Ukraine n’Uburusiya
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza ko intambara igihugu cye kirimo n’u Burusiya irangira bitarenze muri Kamena uyu mwaka.
Yavuze ko Amerika yatumiye impande zombi mu biganiro biteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha, bikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba bishobora kwakirirwa mu mujyi wa Miami.
Mu magambo ye, Zelensky yavuze ko Amerika yatanze igitekerezo cyo guhuriza hamwe itsinda rihagarariye Ukraine n’irihagarariye u Burusiya mu biganiro by’imbonankubone, kandi Ukraine yamaze kwemeza ko izabyitabira.
Nubwo Washington na Moscow bataratangaza ku mugaragaro iby’aya makuru, Perezida wa Amerika Donald Trump amaze igihe ashyira igitutu mu gushaka ko iyi ntambara irangira kuva yasubira ku butegetsi.
Zelensky yavuze ibi nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro by’amahoro byabereye i Abu Dhabi biyobowe na Amerika, byarangiye nta musaruro ugaragara bitanze.
Yagaragaje ko ibibazo bikomeye bikiri ingorabahizi, by’umwihariko ibyerekeye gutakaza ibice by’ubutaka Ukraine isabwa kwemera.
INDI NKURU WASOMA : Tigers yagitwaye ariko gicyurwa n’umu-Rayon ! FERWABA Super Cup yajemo ibind
Yongeyeho ko ku nshuro ya mbere impande zombi zaganiriye ku gitekerezo cy’inama ihuza abayobozi b’ibihugu byombi n’abandi bafatanyabikorwa, ariko agaragaza ko hakiri byinshi bigomba gutegurwa mbere y’uko biba.
Mu gihe ibiganiro bikomeje, u Burusiya bwakomeje kugaba ibitero bikomeye ku bikorwaremezo by’amashanyarazi bya Ukraine, bigatuma habaho ikibazo gikomeye cy’umuriro mu bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu gihe cy’ubukonje bukabije.
What's Your Reaction?










