Tigers yagitwaye ariko gicyurwa n’umu-Rayon ! FERWABA Super Cup yajemo ibindi
Igikombe cya FERWABA Super Cup cyegukanywe na Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC cyateje urujijo n’impaka, nyuma y’uko kivugwa ko cyatwawe n’umufana w’iyi kipe, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026.
Uyu mukino wabereye muri BK Arena warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78 kuri 68, ihita yegukana igikombe cyayo cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2026. Nyuma yo guhabwa igikombe, Tigers BBC yavuye i Remera yerekeza ku Kimihurura aho yari yateguye igikorwa cyo kwishimira intsinzi.
Abafana bashyigikiye Tigers BBC, biganjemo aba Rayon Sports, bari bemerewe amafaranga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bafashe mu gushyigikira iyi kipe yari ifite abafana bake ugereranyije na APR BBC.
Aba bafana bakurikiye ikipe aho yajyanye kwizihiza intsinzi, ariko bagezeyo bavuga ko babujijwe kwinjira, banasabwa gutegereza amafaranga yabo mu kanya gato.
INDI NKURU WASOMA :John Blaq mu gahinda ko kunyagwa ibye areba
Igihe cyakomeje kugenda amasaha agenda akura, kugeza mu masaha ya saa munani z’ijoro, umuhango wo kwishimira intsinzi urangiye abafana batarishyurwa. Ni bwo umwe muri bo yasabye gufata igikombe asa n’uwashakaga kwifotorezaho, ahita yurira moto arakijyana.
Umwe mu bafana waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko uwitwa Rwarutabura ari we watwaye igikombe, avuga ko byatewe n’uburakari nyuma yo kumva ko bataha badahembwe nyamara bari bashyigikiye ikipe.
Perezida wa Tigers BBC, Shyaka Francis, yavuze ko ibyabaye byakozwe n’abafana “badashobotse”, ashimangira ko igikombe kiri mu maboko y’ikipe. Gusa, undi mufana yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe bwahamagaye aba bafana bubasaba kugarura igikombe, bubizeza kubishyura amafaranga bari bemerewe.
What's Your Reaction?










