Ese Joseph Kabila niwe wari ukwiye guhanirwa intambara zo muri DRC?
Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, cyakiranywe amatsiko menshi no kwibaza niba gishobora kuzatanga igisubizo kirambye ku mutekano muke ukomeje kurangwa muri iki gihugu ; Intebe y’Ubwanditsi ya Igisubizo .com yavuye imuzi iyi ngingo:
Ku wa 30 Mata 2026, Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’amahanga (OFAC) ryatangaje ko rifatiye ibihano Kabila, rimushinja gushyigikira umutwe wa AFC/M23 ugenzura ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa DRC.
Mu byo ashinjwa harimo gutera inkunga uyu mutwe, gushishikariza bamwe mu basirikare ba FARDC kuwuvamo, ndetse no gushaka kongera kugira ijambo muri politiki y’igihugu agamije kuyidubanganya.
Ibi bihano birimo gufatira imitungo ye iri mu maboko ye yose iri ku butaka bwa Amerika no kubuza ibigo byo muri icyo gihugu gukorana na we ubucuruzi. Gusa nubwo Amerika igaragaza ko ari intambwe igamije amahoro, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana amajwi y’abanye-Congo bavuga ko ari igisubizo kidakemura ikibazo ku mizi.
Aba bemeza ko ikibazo cya DRC kidashingiye ku muntu umwe, ahubwo ari uruhurirane rw’ibibazo byimbitse birimo politiki idahagaze neza, amateka y’amacakubiri, intege nke z’inzego z’umutekano, ndetse n’ihangana ku mutungo kamere w’iki gihugu.
Ndetse bamwe babona ko ibi bihano bifite aho bihuriye n’inyungu z’ibihugu bikomeye ku mutungo kamere wa leta ya Kinshasa, cyane cyane amabuye y’agaciro arimo zahabu, coltan, lithium n’andi akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga.
INDI NKURU WASOMA :Ibyo wamenya kuri Botswana mu gihe Perezida Kagame yitegura gusura Gaborone
Binavugwa ko ibigo by’Abanyamerika bifite inyota yo gushora imari muri uru rwego, bigatuma politiki nk’iyi igira indi ntego itavugwa ku mugaragaro.
Igisubizo .Com ifitiye kopi zigaragaza ko mu mateka y’intambara zo muri Congo ,zitigeze zirangira binyuze mu bihano cyangwa ingufu za gisirikare gusa.
Kuko nk’intambara ya mbere yarangiye Mobutu Sese Seko ahunze igihugu, ariko bidatinze igihugu cyongeye gusubira mu yindi ntambara. Iya kabiri yo yarangiye binyuze mu biganiro byahuje impande zitandukanye, bizwi nka “Inter-Congolese Dialogue”, byatanze icyizere cy’amahoro.
Kugeza ubu, hari amajwi menshi asaba ko habaho ibiganiro byimbitse bihuza Abanyekongo ubwabo, birimo abanyapolitiki, imitwe yitwaje intwaro, amadini n’imiryango itari iya Leta. Abo barimo n’abayobozi b’amadini gatolika n’abaporotesitanti, bakomeje gusaba ibiganiro by’igihugu cyose byafasha gushaka ibisubizo birambye.
Gusa Leta ya Kinshasa yakunze kugaragaza ubushake buke muri iyo nzira, aho bamwe mu batavuga rumwe na yo ibafata nk’abakorana n’ibihugu byo hanze.
Intebe y’ubwanditsi ya Igisubizo .com yanahurije ku ngingo ivuga ko nubwo ibihano bishobora kugira uruhare mu gushyira igitutu ku muntu ku giti cye, bidashobora gukemura ibibazo by’ingenzi birimo ubwenegihugu, uburenganzira bw’abaturage, imiyoborere y’ingabo n’imikoreshereze y’umutungo kamere.
Bityo, ko hari impungenge ko ibi bihano bizakomeza kuba nk’urusaku rwinshi rugaragara, ariko rutagira icyo rufasha mu kuzana amahoro arambye. Abasesenguzi basaba ko amahanga yahindura uburyo yitwara kuri DRC, agashyigikira ibiganiro by’imbere mu gihugu, aho gushyira imbere inyungu zayo.
What's Your Reaction?










