Ibyo wamenya kuri Botswana mu gihe Perezida Kagame yitegura gusura Gaborone
Mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu murwa mukuru wa Botswana, Gaborone, kuva kuri uyu wa 6 kugeza ku wa 7 Gicurasi 2026 mu ruzinduko rwa Leta rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi; Dore iby'ingenzi wamenya kuri iki gihugu kiganjemo ubutayu;
Uru ruzinduko ruje rukurikira inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ishinzwe ubufatanye (JPCC), aho impande zombi zasuzumye aho ibikorwa byari bigeze ndetse zinategura amasezerano mashya azibanda ku guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, ubwikorezi, inkingo z’amatungo ndetse n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byumwihariko diyama.
Botswana ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bifite abaturage bake ugereranyije n’ubuso bwacyo, aho ituwe n’abagera kuri miliyoni 2.4. Abenshi mu baturage bayo ni abo mu bwoko bw’Abatswana, bavuga ururimi rw’Igitswana, mu gihe Icyongereza ari rwo rukoreshwa mu mirimo ya Leta, uburezi n’ubucuruzi.
Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye cyane ku bucukuzi bwa diyama bwatangiye mu 1967 i Orapa, bukaba bwinjiriza igihugu asaga miliyari imwe y’amadolari buri mwaka. Uretse ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo nabwo ni inkingi ikomeye, aho Botswana yahisemo guteza imbere ubukerarugendo buhenze ariko bufite inyungu nyinshi, burengera ibidukikije.
Iki gihugu kizwiho kugira inzovu nyinshi kurusha ahandi ku isi, zigera ku bihumbi 130, cyane cyane ziboneka muri pariki ya Chobe. Byongeye kandi hafi 40% by’ubuso bw’igihugu bigizwe na pariki n’ahantu harinzwe, bigatuma kiba icyitegererezo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
INDI NKURU WASOMA :Beyonce , Kate Perry n'abandi ; Twinjirane mu nkuru zasizwe na Met Gala 2026 - AMAFOTO
Botswana kandi ifite ubutayu bwa Kalahari butwikira hafi 70% by’ubuso bwayo, ndetse ikagira n’ahantu ndangamateka nka Tsodilo Hills harimo ibishushanyo bya kera cyane by’ababayeho mu myaka ibihumbi ishize.
Ku ruhande rwa politiki, Botswana ifatwa nk’imwe mu bihugu bya Afurika bifite demokarasi ihamye kuva yabona ubwigenge mu 1966, aho amatora aba buri myaka itanu kandi igaragara nk’igihugu gifite ruswa nkeya.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rutegerejweho kurushaho gufungura inzira nshya z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’ubukungu n’iterambere rirambye.
What's Your Reaction?










